skol
fortebet

Bizagenda bite ubwo Joe Biden na Kamala Harris bazaba barahira?

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

Perezida watowe Joe Biden ku munsi w’irahira rye azahita ajya muri White House - mu karasisi k’ibirori, ubwo uyu mudemokarate na visi-perezida we Kamala Harris bazaba bamaze kurahira.

Sponsored Ad

Kuva ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ku mpungenge z’umutekano, no ku kuririmba kwa Lady Gaga, ibi ni ibyo ukeneye kumenya kuri uriya munsi wo kurahiza perezida mushya wa Amerika.

Uku kurahira ni iki?

Ni umuhango w’ubutegetsi usobanuye gutangira imirimo kwa perezida mushya, ubera i Washington DC.

Ikintu cy’ingenzi kitagomba kubura ni uko perezida watowe avuga indahiro ati: "Ndahiriye ko nzatunganya nta buhemu inshingano z’ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe, ko mu bushobozi bwanjye bwose, nzarinda kandi nkarengera Itegekoshinga rya Leta zunze ubumwe za Amerika."

Namara kuvuga aya magambo, Biden azahera ko yitwa perezida wa 46 wa Amerika, ndetse urebye kurahira biba birangiye, gusa hakurikiraho ibirori.

Kamala Harris azaba visi-perezida nawe ari uko amaze kurahira, ubusanzwe biba mbere gato y’uko perezida arahira.

Biden azarahira ryari?

Itegeko rivuga ko ari tariki 20 z’ukwezi kwa mbere. Amagambo atangiza uwo muhango azatangira kuvugwa ahagana saa tanu n’igice z’igitondo i Washington DC.

Kamala Harris na Joe Biden bazarahira saa sita zuzuye zaho, bizaba ari saa moya z’ijoro i Nyarurambi ya Cankuzo mu Burundi n’i Nyakarambi ya Kirehe mu Rwanda.

Uwo munsi ugorobye muri Amerika, Biden n’umuryango we bazerekeza muri White House - urugo rwe mu myaka ine iri imbere.

Umutekano uzaba umeze ute?

Imihango yo kurahira muri Amerika isanzwe iba icungiwe umutekano ukomeye, ariko ubu noneho bizarushaho nyuma y’imyigaragambyo y’abashyigikiye Trump baheruka gutera ingoro isanzwe iberamo.

Igice kinini cya Washington DC ubu kirafunzwe. Urwego rw’ibanga rushinzwe umutekano wa perezida nirwo rufite inshingano z’umutekano w’uwo munsi, rufashijwe n’abasirikare bagera ku 15.000 kongeraho ibihumbi by’abapolisi.

Uyu murwa mukuru wari usanzwe uri mu mategeko y’ibihe bidasanzwe, ibi birakomeza bityo no muri iki gihe cy’irahira rya perezida mushya.

Agent Matt Miller, ukuriye itsinda ry’abakozi b’ibanga bashinzwe umutekano, yabwiye abanyamakuru kuwa gatanu ko hashize umwaka bategura uyu muhango.

Biden yakomeje gusaba ko yarahirira hanze y’ingoro aho bisanzwe bibera, ariko abantu basanzwe batumirwa ari benshi bo bazaba ari bacye cyane.

Trump yaba azahagera?

Byari bimaze kuba umuco ko perezida ucyuye igihe aba ahari akareba umusimbuye arahira, kuri iyi nshuro Trump yavuze ko atazahakandagira.

Tariki 08 z’uku kwezi yanditse kuri Twitter ati: "Kuri abo bose babajije, ntabwo nzajya mu muhango wo kurahira wa tariki 20 z’ukwezi kwa mbere."

Biravugwa ko uwo munsi azaba yibereye ku rugo rwe rwitwa Mar-a-Lago ruri muri leta ya Florida.

Bamwe mu bamushyigikiye bo bavuze ko bateganya gukoresha ikoranabuhanga bagakora "irahira rya kabiri" kuri Trump, kuri uwo munsi nyine ku masaha amwe Biden nawe azaba ari kurahira.

Abantu barenga 68,000 bamaze gutangaza kuri Facebook ko bazitabira uwo muhango kuri internet, berekana uburyo bashyigikiye Trump.

Ubwo Trump yarahiraga, Hillary Clinton yari yazanye muri uwo muhango n’umugabo we, Bill Clinton wahoze ari perezida wa Amerika - hari hashize amezi abiri gusa atsinzwe na Trump mu matora yarimo guhatana gukomeye cyane.

Abaperezida batatu - John Adams, John Quincy Adams na Andrew Johnson - nibo bonyine bahisemo kutajya mu irahira ry’ababasimbuye, nta perezida n’umwe wakoze ibi mu kinyejana gishize.

Gusa visi-perezida Mike Pence we yavuze ko uwo muhango azawitabira.

Covid-19 izahindura ite imihango y’uyu mwaka?

Mu bihe bisanzwe, Washington DC yakira abantu ibihumbi amagana, bakuzura ku rubuga rwitwa National Mall imbere y’inteko - abagera kuri miliyoni ebyiri baraje ubwo Barack Obama yarahirira kuba perezida kuri manda ya mbere mu 2009.

Ariko uyu mwaka, ingano y’ibi birori "izaba ntoya cyane" nk’uko ikipe ya Biden yabitangaje, ndetse yasabye abanyamerika kwirinda kuza i Washington.

Ahantu hagari hitegeye ahabera iyo mihango aho benshi bakunze guhagarara bakayireba, ubu harashenywe.

Umwe mu mico itazahinduka ni uko Biden na Harris bazarahirira imbere y’ingoro y’inteko ishingamategeko (US Capitol), bitegeye National Mall, umugenzo watangijwe na Perezida Ronald Reagan mu 1981.

Abantu 200 bonyine nibo batumiwe, bazaba bicaye kuri ’podium’ bahanye intera nk’uko ikinyamakuru Washington Post kibivuga.

Bose bazaba bambaye udupfukamunwa kandi babanje gupimwa covid-19 iminsi micye mbere y’umuhango. Gusa mu kuvuga amagambo yo kurahira nyirizina, Biden yatangaje mu kwezi kwa gatandatu ko natsinda atazarahira yambaye agapfukamunwa.

Mu gihe cyashize, amatike arenga 200,000 yatangwaga ku bantu nk’abatumirwa baje muri uyu muhango, ariko kubera Covid-19 ikiri kwimonogoza muri Amerika ubu hatanzwe amatike 1,000 gusa.

Uyu mwaka ariko, nabwo hazabaho umuhango bita "pass in review" - uranga guhana ubutegetsi mu mahoro, aho umugaba w’ikirenga w’ingabo mushya anyura imbere y’akarasisi kazo, ariko ubu aho gukora akarasisi gasanzwe kava kuri Pennsylvania Avenue kagana kuri White House, ababiteguye bavuze ko hazaba akarasisi ku ikoranabuhanga mu bice bitandukanye bya Amerika.

Biden, Harris n’abo bashakanye nyuma bazaherekezwa kuri White House n’abasirikare, harimo band n’abavuza ingoma.

Ni bande bahabwa amatike?

Ubusanzwe amatike akenerwa n’abajya ahantu hicarwa n’aho guhagarara iruhande n’imbere ya ’podium’/’stage’ perezida arahiriraho n’inkengero zayo, abasigaye baba bari ahirengeye mu mbuga ya National Mall iba ifunguriye rubanda.

Amatike atangwa biciye mu bategetsi ku nzego z’ibanze muri Amerika.

Abasenateri n’abadepite nabo bagira urufunguzo rw’ababona tike kuko buri wese aba afite umubare runaka w’amatike ashobora gutanga.

Ibindi birori biba iruhande rw’uyu muhango bisaba amatike yabyo ukwayo.

Uyu mwaka kubera iki cyorezo, abagize inteko bahawe amatike abiri gusa, iya buri wese n’umuntu umwe yatumira.

Ni bande bazaririmba?

Mu myaka ya vuba, abaperezida bagiyeho batoranyaga abanyamuziki bakunzwe muri icyo gihe ngo baririmbe. N’ubu, nubwo hari icyorezo nta tandukaniro.

Biden na Harris bahisemo Lady Gaga - umukobwa ushyigikira cyane perezida watowe - ngo azaririmbe indirimbo y’igihugu, Jennifer Lopez nawe azaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza uwo munsi.

Biden namara kurahira, uwo mugoroba umukinnyi wa cinema Tom Hanks azayobora igitaramo cy’iminota 90 kizaca kuri za televiziyo - aho abahanzi batandukanye nabo bazacurangira.

Abo barimo Jon Bon Jovi, Demi Lovato na Justin Timberlake, kizaca kuri televiziyo zose zikomeye muri Amerika kiri kuba - ukuyemo Fox News, televiziyo yashyigikiye Trump mu kwiyamamaza.

Mu 2009, Aretha Franklin niwe waririmbye Barack Obama arahira, mu myaka ine yakurikiyeho Beyoncé niwe waririmbye indirimbo y’igihugu, nubwo Kelly Clarkson na Jennifer Hudson nabo baririmbye mu bindi birori bya perezida iruhande rw’uyu munsi.

Ku gihe cye, bivugwa ko Donald Trump yagize ibibazo mu guhitamo abakora ibi. Elton John yanze ubutumire bwa Trump bwo kuza kuririmba, hari amakuru yavuzwe kandi ko Celine Dion, Kiss and Garth Brooks nabo babyanze. Amaherezo abacuranzi barimo Lee Greenwood na band ya 3 Doors Down baje muri uyu munsi ukomeye wa Trump.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa