skol
fortebet

Perezida Zuma yatangaje ko yifuza gusimburwa na Dlamini Zuma wahoze ari umugore

Yanditswe: Wednesday 17, May 2017

Sponsored Ad

Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yatangaje ko Dr Nkosazana Dlamini-Zuma ari we aha amahirwe yo kuzamusimbura ku butegetsi.
Ni mu gihe mu mpera z’uyu mwaka hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu muri icyo gihugu. Aho Dr Dlamini-Zuma ndetse Cyril Ramaphosa wungirije Perezida Zuma bahatanira uyu mwanya wo kuzamusimbura.
Ibi Perezida Zuma yabitangaje ku Cyumweru mu masengesho yari yabereye muri Bulwer mu burasirazuba bw’intara ya Kwa Zulu-Natal, aho yagarutse ku wahoze ari umugore we ndetse (...)

Sponsored Ad

Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yatangaje ko Dr Nkosazana Dlamini-Zuma ari we aha amahirwe yo kuzamusimbura ku butegetsi.

Ni mu gihe mu mpera z’uyu mwaka hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu muri icyo gihugu. Aho Dr Dlamini-Zuma ndetse Cyril Ramaphosa wungirije Perezida Zuma bahatanira uyu mwanya wo kuzamusimbura.

Ibi Perezida Zuma yabitangaje ku Cyumweru mu masengesho yari yabereye muri Bulwer mu burasirazuba bw’intara ya Kwa Zulu-Natal, aho yagarutse ku wahoze ari umugore we ndetse wanabaye umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe, avuga ko ari we wenyine Wabasha kuyoborana igihugu n’ishyaka riri ku butegetsi ANC.

Yagize ati ”Dr Dramini Zuma ni umunyamurava ntabwo wapfa kumwigereza, ni umuntu wo kwizerwa, ndetse ni n’umuntu wifitemo ihinduramatwara kuko yanabigaragarije mu muryango w’Afurika yunze ubumwe.”

Yakomeje amutaka ibyubahiro ku mugabane w’Afurika bityo anemeza abari aho ko ari na ko agomba kubahwa muri Afurika y’Epfo by’umwihariko.

Dr Dramini Zuma yabaye umugore wa Perezida Jacob Zuma igihe kingana n’imyaka igera kuri 16, ni ukuvuga kuva mu 1982 kugeza mu 1998.

Dr Dlamini-Zuma ni umwe mu bahabwa amahirwe cyane muri kiriya gihugu yo kuzasimbura perezida Zuma uri ku butegetsi kuri ubu, wabugiyeho asimbuye Nelson Mandela na we wari warahaye Dr Dramini Zuma umwanya wa minisitiri w’ubuzima mu 1994.

Usibye kuba Dramini Zuma yarabaye Minisitiri w’ubuzima ku ngoma ya Nelson Mandela, aheruka kuyobora komisiyo y’umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugubw’ i Burayi, yanabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Perezida Thabo Mbeki muri 2009.

Ni muri urwo rwego Perezida Zuma yagize ati ”ubwo nzaba mvuye ku buyobozi, nifuza ko yazansimbura kuko afite uburyo bwihariyw akoramo ibintu kandi akabishyira ku murongo neza.

Ibitekerezo

  • Muge musuzuma inyandiko mbere yo kuyigeza ku basomyi. Jacob Zuma ntiyasimbuye Nelson Mandela, yasimbuye Thabo Mbeki. Dlamini Zuma ntiyayoboye commision y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi, ahubwo commission y’umuryango w’ibihugu by’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa