skol
fortebet

RDC :Ishyingurwa Tshisekedi riracyagoranye

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuvandimwe wa Etienne Tshisekedi, umunyapolitiki utaravugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila aratangaza ko abari bamushyigikiye batiteguye kwitabira imihango y’ishyingurwa rye hadashyizweho guverinoma nshya.
Kugeza ubu itariki Tshisekedi azajyanwaho muri Congo ntiratangazwa. Abari bamushyigikiye , abo mu muryango we n’abo mu ishyaka rye rya UDPS barifuza ko umuhungu we Felix Tshisekedi yabanza akagirwa Minisitiri w’Intebe mbere y’imihango yo gushyingura se.
Biravugwa ko umurambo wa (...)

Sponsored Ad

Umuvandimwe wa Etienne Tshisekedi, umunyapolitiki utaravugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila aratangaza ko abari bamushyigikiye batiteguye kwitabira imihango y’ishyingurwa rye hadashyizweho guverinoma nshya.

Kugeza ubu itariki Tshisekedi azajyanwaho muri Congo ntiratangazwa. Abari bamushyigikiye , abo mu muryango we n’abo mu ishyaka rye rya UDPS barifuza ko umuhungu we Felix Tshisekedi yabanza akagirwa Minisitiri w’Intebe mbere y’imihango yo gushyingura se.

Biravugwa ko umurambo wa Tshisekedi ushobora kuvanwa mu Bubiligi ujywanwa muri Congo ku wa Gatanu aho agomba gushyingurwa. Nkuko byatangajwe na Mubake Valentin, umwe mu bayobozi ba UDPS.

Kuva Tshisekedi yatangazwa ko yapfuye hashize icyumweru, ariko ibijyanye no kumushyingura ntibiratangazwa. Ugushidikanya ni kose ku bijyanye no kugena uburyo buzakurikizwa bashyiraho guverinoma nshya ndetse no gutegura imihango yo kumushyingura.

Abari ku ruhande rwa Tshisekedi bifuza ko habanza gushyirwaho guverinoma nshya mbere yo kumushyingura.

Musenyeri Mulumba, umuhererezi iwabo wa Tshisekedi , ati “Abantu ntibiteguye kwemera ko ashyingirwa hakiriho iyi guverinoma. Ni ibyo abantu bose bavuga kandi nibyo nagaragarije abayobozi kugira ngo imihango yo gushyingura igende neza.”

Ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe mushya uzaturuka mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, ryashinzwe na Etienne Tshisekedi , ryakomwe mu nkokora n’urupfu rwa Tshisekedi , kuko tariki ya 31 Ukuboza 2016, gusa n’ubundi impaka zari ziriho ku uzahabwa uwo mwanya zakomeje gukomwa mu nkokora n’urwo rupfu.

Ibiganiro byafatiwemo umwanzuro wo kugena Minisitiri w’intebe byari biyobowe n’Inama y’abasenyeri Gatolika muri icyo gihugu, ubu bari mu butumwa bw’akazi mu Busuwisi, ku buryo batagaruka muri Congo mbere y’impera z’iki cyumweru kugira ngo ibyo biganiro byongere bisubukurwe, bishatse kuvuga ko ibyo biganiro bishobora kuba nyuma y’ishyingurwa rya Tshisekedi .

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rikomeje kuvuga ko ryahombye Tshisekedi kubera igitutu yashyiraga kuri Kabila no guharanira ubumwe bw’abagize iryo huriro.
Bamwe mu barigize bakaba batinya ko leta itatinya gushyiraho Minisitiri w’Intebe uvuye mu yandi mashyaka, bakaba bitwaza imihango yo gushyingura Tshisekedi mu gushyira igitutu kuri guverinoma ngo imushyireho, bakaba bifuza ko hashyirwaho Félix Tshisekedi umuhungu wa Etienne Tshisekedi .

Ubutumwa Raphaël Katebe Katoto , umwe mu bakomeye mu iryo huriro yashyize kuri facebook , bugaragaza ko izina rya Felix Tshisekedi ryohererejwe abagize inama izagena Minisitiri w’Intebe, ndetse ngo iryo zina ryatanzwe mbere y’urupfu rwa Tshisekedi .

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa