skol
fortebet

RDC: Umudepite n’ umugore we batawe muri yombi kubera gusebya umukuru w’ igihugu

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2017

Sponsored Ad

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, akaba n’ umuyobozi w’ ishyaka rishingiye ku idini Ne Muanda Nsemi, n’ umugore we batawe muri yombi na polisi y’ icyo gihugu.
Abo bombi batawe muri yombi nyuma y’ uko hari hashize igihe kirenga ibyumweru bibiri bashakishwa n’ ubutabera kubera ibyaha birimo gusebya umukuru w’ igihugu no guhamagarira abaturage gukora ubugizi bwa nabi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki tariki ya 3 Werurwe 2017 nibwo polisi ya Repubulika (...)

Sponsored Ad

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, akaba n’ umuyobozi w’ ishyaka rishingiye ku idini Ne Muanda Nsemi, n’ umugore we batawe muri yombi na polisi y’ icyo gihugu.

Abo bombi batawe muri yombi nyuma y’ uko hari hashize igihe kirenga ibyumweru bibiri bashakishwa n’ ubutabera kubera ibyaha birimo gusebya umukuru w’ igihugu no guhamagarira abaturage gukora ubugizi bwa nabi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki tariki ya 3 Werurwe 2017 nibwo polisi ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yagabye igitero ku nzu Depite Ne Muanda Nsemi n’ umugore we bari barimo. Radio Okapi dukesha iyi nkuru yanditse ko Polisi byayigoye guta muri yombi abo bombi bitewe n’ uko kuri iyo nzu bari barimo hari abayoboke benshi bo mu ishyaka Bundu Dia Mayala (BDM) batifuzaga ko batabwa muri yombi.

Polisi ikoresheje amasasu n’ ibyuka biryana mu maso yatatanyije abo baturage ibona uko ifata depite Ne n’ umugore we.

Abo bayoboke bagera kuri 250 ngo bari bararahiye ko nta mupolisi uzinjira muri iyo nzu.

Nta byinshi byahise bitangazwa ku mpamvu yatumye Depite Ne n’ umugore we batabwa muri yombi, gusa umuvugizi wa polisi colonel Mwana Mputu yabwiye itangazamakuru ikihutirwaga ari ukubohora abo baturage basaga n’ abafashwe bugwate.

Ntabwo haramenyekana uko uwo mudepite yasebeje umukuru w’ igihugu Joseph Kabila.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa