skol
fortebet

RNC yirukanye burundu abayobozi bayo bayigometseho barimo mushiki wa Ben Rutabana

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga, Rwanda National Congress [RNC] ryasezereye burundu bamwe mu bari barihagarariye muri Canada kubera "gukorera ku ruhande" nk’uko bivugwa mu itangazo ryasohoye.

Sponsored Ad

Abahagaritswe ni Bwana Simeon Ndwaniye,Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor muri Canada, Madamu Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada akaba umubitsi mu karere ka Windsor.

Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada na Bwana Jean Paul Ntagara,umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada.

Mu itangazo RNC yasohoye yagize iti: "Biro Politiki y’Ihuriro Nyarwanda yateranye kuri uyu wa 8 Ukuboza 2019 , urwego rusumba izindi zose mu gufata ibyemezo birebana na discipline, imaze gusuzuma ibyo mukora bitarifitiye inyungu na gato, cyane cyane ko mwahisemo gukorera ku ruhande kandi hakaba nta kimenyetso na gito kigaragaza ko mwaba mufite ubushake bwo kwikosora, yafashe icyemezo cyo kubasezerera nk’abayoboke b’Ihuriro guhera uyu munsi tariki ya 8/12/2019. Ibi bivuze ko ryitandukanyije ku mugaragaro n’ibyo mwakora byose mu izina ryaryo".

Iri tangazo ryasinyweho na Jerome Nayigiziki umuhuzabikorwa wa RNC rivuga ko aba bari barahagaritswe by’agateganyo ariko "nta kimenyetso kigaragaza ko bafite ubushake bwo kwikosora".

Umuvugizi wa RNC Dr Etienne Mutabazi yabwiye BBC ko aba birukanwe mu ishyaka kubera kwigomeka.

Ati: "Cyane cyane kutubaha inzego z’ubuyobozi no kudakora hakurikijwe amategeko atugenga, byatumye inama y’ubuyobozi y’ihuriro iterana ifata icyo cyemezo".

Twarabanje turabahagarika, ariko bo barabyanga, dusanga nta huriro ryakwihanganira ibyo bintu dufata icyemezo cyo kubasezerera burundu".

RNC yavuze ko aba bayobozi bahagaritswe igihe cyose bazumva biyemeje gusubira ku murongo rigenderaho, imiryango ifunguye bagaruka.

Uyu mwiryane uri muri RNC wavutse ahanini bitewe n’ibura rya Benjamin Rutabana wari komiseri muri iri shyaka aho bamwe mu bayoboke b’iri shyaka babishinja umuyobozi waryo Kayumba Nyamwasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa