skol
fortebet

Somaliya yabonye Minisitiri w’Intebe Mushya

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Somaliya yahisemo Hassan Ali Khaire ku mwanya wa Minisitiri w’intebe. Yari umuyobozi nshingwabikorwa bijyanye na peteroli n’ibiyikomokaho. Yanabaye umubozi w’ikigo gitanga infashanyo.
Hassan Ali Khaire azahura n’ ikibazo gikomeye cyo gutuma guverinoma ikomera mu gihugu cyazahajwe n’amapfa n’ibitero by’abarwanyi ba kiyisilamu.
Perezida Mohamed Addullahi Farmojo, yatangaje kuri uyu wa Kane ku rubuga rwa Twitter ko yahisemo Khaire. Uyu mugabo Khaire amaze imyaka ibiri n’igice (...)

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Somaliya yahisemo Hassan Ali Khaire ku mwanya wa Minisitiri w’intebe. Yari umuyobozi nshingwabikorwa bijyanye na peteroli n’ibiyikomokaho. Yanabaye umubozi w’ikigo gitanga infashanyo.

Hassan Ali Khaire azahura n’ ikibazo gikomeye cyo gutuma guverinoma ikomera mu gihugu cyazahajwe n’amapfa n’ibitero by’abarwanyi ba kiyisilamu.

Perezida Mohamed Addullahi Farmojo, yatangaje kuri uyu wa Kane ku rubuga rwa Twitter ko yahisemo Khaire. Uyu mugabo Khaire amaze imyaka ibiri n’igice ishize, ari umuyobozi w’isosiyeti itanga ingufu, Soma Oil & Gas Company y’Ubwongereza. Kuva mu 2011 kugeza mu 2014, yabaye umuyobozi w’akanama ka Norveige gashinzwe impunzi.

Mu 2013, isosiyeti Soma, yagiranye amasezerano na guverinema ya Somaliya kugira ngo izusume ibijyana na peteroli n’ibiyikomokaho n’imyuka ya Gas ku nkombe za Somaliya.

Khaire ufite mu myaka ya za 40 y’amavuko, ni mushya muri politiki. Cyakora abamuzi bamushimira kuba azi kuvuga neza amagambo akumvikana no kuba afitanye umubano mwiza n’abayobozi bo mu karere Somaliya iherereyemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa