skol
fortebet

Trump yaganiriye na Putin ku kibazo cya Syria n’ icya Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump na mugenzi we w’ u Burusiya Vladmir Putin baganiriye kuri telefone bemeranya ko bagiye guhagarika intambara yo muri Syria.
Ni nshuro ya mbere aba bombi bavuganye kuva mu kwezi gushize Leta zunze Ubumwe z’ Amerika zagaba igitero muri Syria kigahitana abagera kuri 80.
Mu itangazo perezidansi y’ Amerika yashyize ahagaragara yavuze ko Putin na Trump baganiriye ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ndetse bakanavugana uko bazahura bakaganira (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump na mugenzi we w’ u Burusiya Vladmir Putin baganiriye kuri telefone bemeranya ko bagiye guhagarika intambara yo muri Syria.

Ni nshuro ya mbere aba bombi bavuganye kuva mu kwezi gushize Leta zunze Ubumwe z’ Amerika zagaba igitero muri Syria kigahitana abagera kuri 80.

Mu itangazo perezidansi y’ Amerika yashyize ahagaragara yavuze ko Putin na Trump baganiriye ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ndetse bakanavugana uko bazahura bakaganira imbonankubone.

Tariki 4 Mata nibwo Leta iyobowe na Perezida Trump yateye igisasu mu gace ka Syria yakekaga ko karimbo abarwanyi ba Islamic State n’ intwaro z’ ubumara, icyo gitero cyahitanye abagera kuri 80.

Mu itangazo ryagiye ahagaragara ku wa Kane w’ icyumweru gishize, Putin yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iki kibazo anamagana ikoreshwa iryo ariryo ryose ry’ intwaro z’ ubumara.

Itangazo Perezidansi y’ Amerika yashyize ahagaragara rigira riti “Perezida Trump na Perezida Putin bemeranyije ko umubararo wo muri Syria umaze igihe kinini cyane, kandi ko impande zose zigomba gukora ibishoboka byose zigahagarika ubugizibwanabi”

Iryo tangazo rivuga ko ibiganiro bidaheza ariyo nzira ya mbere yatuma amahoro arambye aboneka muri Syria.

Abo bayobozi banavuganye ko bagomba kuzahura bakaganira imbonankubone gusa ntabwo itangazo Amerika yashyize ahagaragara rigaragaza igihe bizabera.

Iryo tangazo kandi rivuga ko Putin na Trump baganiriye ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ikomeje gukora no kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi gusa ntabwo iri tangazo rigaragaza neza icyo abo bayobozi bavuze kuri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa