skol
fortebet

Trump yatanze ibisobanuro ku makuru atariyo yatangarije mu ruhame

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump yatangaje ko amakuru atariyo yatangarije mu ruhame ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 yari yayabonye kuri televiziyo.
Ibi Perezida Trump yabitangaje abinyuje ku rubuga rwe rwa Twitter nyuma yo gusabwa ibisobanuro n’ Ambasade ya Swede muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika.
Ubwo yari mu nama n’ abaturage muri Leta ya Floride Donald Trump yatangaje ko muri Swede habaye igitero cy’ abiyahuzi ataribyo bituma Ambasade ya Swede muri USA (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump yatangaje ko amakuru atariyo yatangarije mu ruhame ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 yari yayabonye kuri televiziyo.

Ibi Perezida Trump yabitangaje abinyuje ku rubuga rwe rwa Twitter nyuma yo gusabwa ibisobanuro n’ Ambasade ya Swede muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika.

Ubwo yari mu nama n’ abaturage muri Leta ya Floride Donald Trump yatangaje ko muri Swede habaye igitero cy’ abiyahuzi ataribyo bituma Ambasade ya Swede muri USA imusaba ibisobanuro.

Trump yabwiye abaturage ati “Murebe ibyabaye mu Budage, murebe ibyaraye bibaye muri Swede, ninde watekerezaga ko ibintu nk’ ibi byaba muri Swede? Bafite umubare munini(w’ Abimukira), none batangiye guhura n’ ibibazo batari barigeze bahura nabyo”

Perezida Trump yatanze urutonde rw’ ibihugu byabayemo ibitero by’ iterambwoba kugira ngo agaragaraze uburyo itegeko ryo gukumira abimukira ryari ngombwa.

Si ambasande ya Swede muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika yonyine yasabye ibisobanuro ku byo Trump yari yatangaje kuri Swede kuko na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Swede Catarina Axelsson, na Minisitiri w’ umurimo Ylva Johansson nabo bari bavuze ko bashaka ibisobanuro kuri ayo makuru.

Trump yasobanuye ko ibyo yatangaje yari yabikuye kuri televiziyo yitwa Foxnews.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Ibyo natangaje ku byabaye muri Swede nabikuye ku nkuru yatambutse kuri Foxnews irebana n’ abimukira muri Swede”

Ibi byabaye kuri Perezida Trump mu gihe n’ ubundi mu mbwirwaruhame yari yikomye itangazamakuru arishinja gutangaza amakuru atariyo.

Inkuru bifitanye isano : Trump yongeye yibasira itangazamakuru, nyuma y’ isengesho ryayobowe n’ umufasha we (Uko byari byifashe mu mafoto arenga 30)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa