skol
fortebet

Trump yeretse ibyamamare byanze kuzamuririmbira arahira ko byimajije ubusa

Yanditswe: Sunday 25, Dec 2016

Sponsored Ad

Abaririmbyi bakunze cyane ku Isi barimo Celine Dion, John Legend n’ abandi banze kuzaririmba mu muhango w’irahira rya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, maze nawe avuga ko icyo bagamije ari ugushaka itike yo kwitabira ibi birori.
Ibirori by’irahira rya Donald Trump biteganyijwe kuba tariki 20 Mutarama 2017, mu muhango uzabera mu Mujyi wa Washington D.C. ku nyubako ya Capitol isanzwe ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. (...)

Sponsored Ad

Abaririmbyi bakunze cyane ku Isi barimo Celine Dion, John Legend n’ abandi banze kuzaririmba mu muhango w’irahira rya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, maze nawe avuga ko icyo bagamije ari ugushaka itike yo kwitabira ibi birori.

Ibirori by’irahira rya Donald Trump biteganyijwe kuba tariki 20 Mutarama 2017, mu muhango uzabera mu Mujyi wa Washington D.C. ku nyubako ya Capitol isanzwe ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubusanzwe ibi birori biririmbwamo n’abahanzi bakomeye ndetse bakabifata nk’ishema kuko baba bakurikiwe n’imbaga y’abanyagihugu muri Amerika no hirya no hino ku Isi.

Bitandukanye no mu myaka yashize n’uburyo byagendekeraga abandi bagiye batorerwa kuyobora Amerika, Donald Trump n’itsinda ry’abari gutegura umuhango w’irahira rye, bagerageje gusaba abahanzi bakomeye ku Isi kuzaririmba muri ibyo birori gusa abenshi bagiye banga ubwo busabe.

Mu baririmbyi banze kuzifatanya n’uyu muherwe watorewe kuyobora Amerika, harimo Elton John, John Legend, Andrea Bocelli, Celine Dion, Ice T, Adam Lambert, The Dixie Chicks, n’abandi batandukanye.

Umuririmbyi Elton John ari mu bakomeye babimburiye abandi kwigarama abo mu itsinda ritegura umuhango w’irahira rya Donald Trump, bari bamaze gutangaza ko uyu muhanzi azaririmba mu muhango w’irahira ry’uyu muherwe.

Mu gihe Donald Trump yiyamamazaga, yakoresheje indirimbo ya Elton John yitwa Tiny Dancer nta burenganzira abiherewe, bikurura umwaka mubi hagati y’aba bagabo bombi.

Celine Dion na we ni umwe mu baririmbyi bafite izina rikomeye banze ubusabe bwa Donald Trump bwo kuzaririmba mu birori by’irahira rye, aho yasobanuye ko byatewe n’ibitaramo afite byahuriranye n’uyu muhango.

Andrea Bocelli, umuririmbyi ukomeye ukomoka mu Butaliyani na we yavuze ko atazifatanya na Trump ku munsi w’irahira rye.

Bocelli usanzwe ari inshuti ya Trump, yaririmbye mu birori byabimburiye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Real Madrid na Atletico Madrid. Yanaririmbye ku mukino wa nyuma Leicester City yakinnyemo na Everton ubwo yashyikirizwaga igikombe cya shampiyona y’Abongereza iherutse kwegukana.

Ariko aba bose Trump yavuze ko baba ’bifuza kubona ubutumire’ bwo kuzitabira uyu muhango, ashimangira ko akeneye abantu aho kuba ibi byamamare.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Trump yagize ati “Icyo nakwita ilisiti ya mbere y’ibyamamare, barifuza itike muri uriya muhango. Ariko murebe ibyo bakoreye Clinton (mu gihe cyo kwiyamamaza), ntacyo. Ndifuza abantu!”

Donald Trump aherutse gutangaza ko umuririmbyi Jackie Evancho w’imyaka 16 gusa ari we uzaririmba mu birori by’irahira rye.


Jackie Evancho nawe byamaze kwemezwa ko azasusurutsa abazaba bitabiriye ibyo birori

Jackie Evancho azwi cyane mu marushanwa ya ’America’s Got Talent’ yitabiriye ubwo yari afite imyaka 10, yegukana umwanya wa kabiri mu bafite impano zihariye.

Yanaririmbiye Perezida Barack Obama mu birori bya ’Lighting of The National Christmas Tree’ byabaye mu 2010. Avuga ko abifata nk’amahirwe akomeye kuba agiye kongera kuririmbira umuperezida wa kabiri mu buzima bwe.

Mormon Tabernacle Choir yo muri Utah igizwe n’abakorerabushake, na yo yemereye Donald Trump kuririmba mu birori by’irahira rye. Uyu muhango uzanasusurutswa kandi n’itsinda ry’ababyinnyi ryashinzwe mu 1925 ryitwa Rockettes.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa