skol
fortebet

Trump yongeye yibasira itangazamakuru, nyuma y’ isengesho ryayobowe n’ umufasha we (Uko byari byifashe mu mafoto arenga 30)

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe Amerika Donald Trump kuri uyu wa 18 Gashyantare yongeye kunengera mu ruhame itangazamakuru atanga n’ ingero z’ abandi ba Perezida ba Amerika banenze itangazamakuru.
Hari mu nama yaguye y’ abaturage yabereye muri Leta ya Floride ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera kubaka Amerika ikomeye”. Madamu wa Perezida Trump, Melania Trump wari wambaye imyambaro iguze 2200 by’ amadorali y’ Amerika(Miliyoni n’ ibihumbi 700 mu manyarwanda) niwe wayoboye isengesho ryo (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe Amerika Donald Trump kuri uyu wa 18 Gashyantare yongeye kunengera mu ruhame itangazamakuru atanga n’ ingero z’ abandi ba Perezida ba Amerika banenze itangazamakuru.

Hari mu nama yaguye y’ abaturage yabereye muri Leta ya Floride ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera kubaka Amerika ikomeye”. Madamu wa Perezida Trump, Melania Trump wari wambaye imyambaro iguze 2200 by’ amadorali y’ Amerika(Miliyoni n’ ibihumbi 700 mu manyarwanda) niwe wayoboye isengesho ryo gutangira icyo nama.


Iyi kanzu n’ inkweto Melania Trump yambaye bifite agaciro ka miliyoni n’ ibihumbi 700 mu mafaranga y’ u Rwanda

Perezida Trump yavuze ko itangazamakuru rigira gahunda rigenderaho kandi iyo gahunda ikaba itandukanye n’ iy’ abayobozi n’ abaturage.

Yagize ati “Ndashaka kuvugana namwe hatari rya tangazamakuru ribi, riyungurura. Itangazamakuru rigira gahunda rigenderaho kandi gahunda yabo itandukanye n’ iyanyu”

Yakomeje agira ati “Mu by’ ukuri Thomas Jefferson yagize ati “Mu bitangazwa mu itangazamakuru nta gikwiye kwizerwa. Ukuri guhinduka urujijo iyo guciye mu itangazamakuru”

Ngo aya magambo Jefferson yayatangaje tariki 14 Kamena 1804.

Ibi Trump mu gihe mu minsi ishize yashize mu majwi itangazamakuru n’ ikiko cy’ iperereza avuga ko bashyize hanze amabanga ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika n’ u Burusiya.

Perezida Trump yavuze ko agiye gushyiraho uburyo burya bwo kwivuza buzasimbura Obamacare, avuga ko ubu buryo bushya buzaba buhendutse kurusha Obama care.

Trump kandi yabwiye abitabiriye iyi nama ko ku butegetsi bwa Obama abantu benshi by’ umwahariko abacukuzi b’ amabuye y’ agaciro babuze imirimo bitewe n’ amategeko agenga ibidukikije yashyizweho na Obama, abizeza ko ikijyanye n’ imirimo agiye ku gikemura.

Iyi nama yasaga neza nk’ ubukangurambaga Trump yakoze muri 2016 ubwo yiyamamarizaga, abakurikiranira hafi ibya politiki bavuze icyo Trump agamije ari ukwigarurira imitima y’ Abanyamerika.

Trump yavuze ko Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuyapani mu kiganiro baherutse kugirana yamushimiye ku bw’ indege agendamo ati “Ndabizi ko itangazamakuru ritazigera rinshima ariko Ubuyapani buranshima”

Trump yanakomoje ku kurwanya iterabwoba n’ ibiyobyabwege avuga ko n’ ubwo inkiko zakomye mu nkokora itegeko rwo gukumira abimukira nta kabuza umugambi we wo kubaka urukuta rutandukanya Leta zunze z’ Amerika na Mexique awukomeje.


























Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa