skol
fortebet

Twagiramungu yanyomoje amakuru avuga ko amaze iminsi apfuye

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2017

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavugarumwe na Leta y’ u Rwanda wigezekuba Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Faustin Twagiramungu yanyomoje amakuru avuga ko yitabye Imana tariki 14 Nzeli 2017.
Ibi abinyomoje mu gihe bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda byari byatangaje ko uyu munyapoltiki yaba yarapfuye urupfu rwe rukagirwa ibanga.
Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri uyu wa 27 Nzeli yavuze ko araho ari muzima ko Imana ikimurinze yongeraho ko atazapfa vuba ngo abifuza ko apfa bazabitegereza igihe kirekire. (...)

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavugarumwe na Leta y’ u Rwanda wigezekuba Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda Faustin Twagiramungu yanyomoje amakuru avuga ko yitabye Imana tariki 14 Nzeli 2017.

Ibi abinyomoje mu gihe bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda byari byatangaje ko uyu munyapoltiki yaba yarapfuye urupfu rwe rukagirwa ibanga.

Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri uyu wa 27 Nzeli yavuze ko araho ari muzima ko Imana ikimurinze yongeraho ko atazapfa vuba ngo abifuza ko apfa bazabitegereza igihe kirekire.

Yagize ati “Njyewe ndi muzima, kereka niba bashobora gutanga andi matangazo bemeza ko nazutse ariko njyewe ndi muzima. Abakunda baba barababajwe n’ uko abantu bavuze ko napfuye, abifuza ko napfa bazategereza igihe kirekire Mungu aracyandinze”

Faustin Twagiramungu yabaye Minisitri w’ intebe w’ u Rwanda mu 1994 kugeza 1995. Muri 2003 ari mu biyamamarije kuyobora u Rwanda mu matora ya mbere yakurikiye inzibacyuho yabanjirijwe na jenoside yakorewe abatutsi.

Aya makuru y’ uko Faustin Twagiramungu yapfuye ari no ku rubuga rwa Wikipedia rwandikwaho amakuru yibanda ku myirondoro y’ abakomeye.

Twagiramungu Faustin kuri ubu uba mu gihugu cy’ Ububiligi yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu mu magepfo ashyira uburengerazuba bw’ u Rwanda mu 1945. Uyu musaza yibaza ukuntu ibitangazamakuru byihutiye gutangaza ko yapfuye kandi afite inshuti n’ abavandimwe bakabaye bemeza iby’ urupfu.

Ibitekerezo

  • Abantu nyamwinshi batuye isi,bazapfa nta kabuza.Keretse abantu bazarokoka ku Munsi w’Imperuka,kubera ko bumvira imana.Kuli uwo Munsi,imana izica abantu bose batayumvira nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33.UMUNSI W’IMPERUKA uzaba uteye ubwoba cyane nkuko tubisoma muli Yoweli 2:11.Abahanga bavuga ko kuva isi yabaho,hamaze gupfa abantu barenga 20 Billions/Milliards.
    Cyokora nkuko YESU yabisezeranyije muli Yohana 6:40,abantu bapfuye bumvira imana,bazazuka ku Munsi w’Imperuka,babeho iteka muli Paradizo.Nubwo abantu nyamwinshi batemera UMUZUKO,uzabaho nta kabuza kuko imana itajya ibeshya.UMUNSI W’IMPERUKA uri hafi cyane.Niyo mpamvu tugomba "gushaka imana cyane",aho guheranwa n’ibyisi gusa.Kuko abantu bibera mu byisi gusa (shuguri,amakwe,politike,etc...),ntibashake imana bashyizeho umwete,ntabwo bazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Birababaje cyane kubona Pastors na Padiri babeshya abantu ko baba bitabye imana iyo bapfuye.Ntabwo ariko Bible ivuga.Bible ivuga ko umuntu upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo wakitaba imana kandi utumva!!
    Dore INGERO nziza zerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana.ADAMU amaze gukora icyaha,ntabwo imana yamubwiye ngo azitaba imana.Ahubwo yamubwiye ko "azajya mu gitaka",aho yaturutse.Urundi rugero,igihe babwiraga YAKOBO ko umwana we YOZEFU yapfuye,ntabwo,yavuze ngo umwana wanjye "yitabye imana".Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Genesis 37:25).Tujye twiga Bible neza,aho gupfa kwemera ibyo Pastors na Padiri bigisha.
    Nta hantu na hamwe BIBLE ivuga ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.This is a lie.C’est un mensonge pur et simple.

    Gupfa si ikibazo, ikibazo ni ukubika umuntu atapfuye, mbona biba bigamije kurangaza abantu. ibi nari mbizi muri i Goma aho bigeze kwishimira ngo umuyobozi yapfuye nta n’ibicurane arwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa