skol
fortebet

Uganda: Ibaruwa y’ impinduramatwara Gen. Kale Kayihura yandikiye Jane

Yanditswe: Sunday 15, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu 1982, nibwo Kale Kayihura yinjiye mu nyeshyamba zari zirangajwe imbere na Yoweli Museveni zifite umugambi wo guhirika ku butegetsi Milton Obote. Kayihura wigaga ibijyanye n’ ubukungu mu Bwongereza ubwo inshuti ya Museveni yamusuraga muri campus.

Sponsored Ad

Iyo ntumwa yatatse Museveni bituma Kayihura afata icyemo cyo kwinjira mu nyeshyamba National Resistance Army (NRA) . Museveni yasanze Kayihura ari umukangurambaga mwiza kandi w’ umunyakuri bituma amushinga ubutasi. Museveni yakomeje kumwiyegereza akajya amushinga inshingano zikomeye zirimo gukora ubukangurambaga mu gace ka Kigezi.

Kayihura yazamutse mu peti agera ku ipeti rya jenerali mu gisirikare amazemo imyaka irenga 30. Chimpreports yaguye ku ibaruwa Kayihura yanditse muri 1985 ubwo NRA yafataga ubutegetsi.

Muri iyi baruwa, Kayihura yabwiraga umuntu witwa Jane uko urugamba rwo kubohora igihugu rumeze akanasaba abantu byo kwiyunga kuri NRA. Nta makuru mashya iki kinyamakuru cyamenye kuri Jane n’ abandi bantu bavugwa muri iyi baruwa. Iyi baruwa yibanda kuri Kayihura ubwe n’ imyizerere ye.

Igaragaza ko Kayihura yari yariyemeje kurwana aharanira ko Uganda imera neza abaturage bayo bakunga ubumwe, Uganda ikaba iya abaturage kandi igakorera abaturage
Ubwo yasimbuzwaga ku buyobozi bukuru bwa polisi ya Uganda Kayihura yashinjwe ibyaha biromo gufunga abanyapolitiki batavugarumwe n’ ubutegetsi n’ abanyamakuru batavugarumwe n’ ubutegetse ndetse no kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Amaraporo y’ imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu atunga agatoki polisi yari iyobowe na Kayihura ubugome no kwica urubozo abatavugarumwe n’ ubutegetsi. Kayihura avuga koi bi bwakorwaga kuko abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Museveni bashakaga kumuhirikana na guverinoma ye.

Iyi barurwa yanditswe na Kayihura irerekana uko NRA yarwanye urugamba rwo kubohora igihugu.

Igira iti

Nashimishijwe no kumva amakuru yawe. Buri gihe birashimisha kumva ko hari umuntu uri ahantu, ugutekerezaho. Tumeze neza, Masaka twarayifashe ariko ntabwo bisobanuye ko ntabyo gukora dufite.

Mu by’ ukuri uko urugamba rurimbanyije, birumvikana dusha ibyiza ninako akazi karushaho kuba kenshi. Ikiduhumuriza ni uko buri ntambwe isobanuye instinzi.

Ntakizadusubiza inyuma aho tugeze turatekanye. Imbogamizi mfite ni uko nta gize amahirwe yo kumenyana nawe. Gusa nizeye ko tuzongera guhura mu gihe runaka.

Jane, wirambirwa haracyari byinshi byo gukora, gira uruhare mu bikorwa birimo gukorwa. Jya witabira ibikorwa bitegurwa aho ngaho bizagufasha kumenya ibibazo Uganda ifite n’ uko wagira uruhare mu kubishakira ibisubizo.

Jane, icyo nakwizeza ni uko nta kintu gifite umumaro nko kugira uruhare mu bikorwa byo kubohora abaturage. Urabona ibyo turimo ni politiki ariko itandukanye. Ibyo turimo ntabwo ari politiki ishyingiye ku mashyaka, ntabwo ari politiki yo kubeshya ni politiki yo gukorera abaturage. Ni politiki yo gukundisha abaturage igihugu, ni politiki y’ ubumwe, ni politiki y’ ubunyangamugayo, ni politiki ishingiye ku mahame. ……..

Nanagufasha ukajya kwiga mu ishuri ryacu rya politiki niba ubishaka gusa sinzi icyo ushaka kwiga. Ariko natwe twisanze mu bihuru ibya carriere si ikibazo. Igikenewe ni ugutegura ahantu h’ amahoro wisanzuye. ……….

Reka ndekere aho nere kukurambira, nyandikira kenshi uko ushoboye, nsuhuriza inshuti zose ziri aho kandi nizeye ko uzansubiza bidatinze.
Inshuti yawe yari mu bagabye igitero I Mpigi barayifashe, ingabo zacu nizo zayitabaye. Niba atarumvishe inzira yoroshye, aziga inzira ikomeye.

Haciyeho igihe kirekire Jane we, ntabwo nzi igihe ariko nzaza aho uzambona.

Ndi Kale(Kayihura)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa