skol
fortebet

Uganda: Impagarara mu matora hagati ya muramukazi wa Gen. Kainerugaba na Papa wabo

Yanditswe: Saturday 03, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Shartsi Musherure Kutesa, muramukazi wa Gen. Kainerugaba watsinzwe mu matora y’abagomba kuzatwara ibendera ry’ishyaka NRM mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko bahagarariye Mawogola y’Amajyaruguru, yanze kwemera ibyavuye mu matora ashimangira ko Godfrey Aine Kaguta, murumuna wa Museveni, yamutsinze akoresheje ruswa n’uburiganya.

Sponsored Ad

Madamu Musherure, ni umukobwa wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, akaba yashakaga gusimbura se nk’umudepite uhagarariye ako karere, ariko yatsinzwe na murumuna wa Perezida Museveni witwa Godfrey Aine Kaguta.

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka, Aine Kaguta yatsinze ku majwi 17.343 (46.3%) mu gihe Shartsi Musherure yabonye amajwi 16,104 (42.1%). Salim Kisekka yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 4.272 (11.3%).

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, nibwo umwanditsi w’amatora ya NRM mu Karere ka Sembabule, George William Katokoozi, yatangaje ko Kaguta yatsinze.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje, nyuma yo gutsindwa, Musherure yatanze ikirego kuri Perezida wa Komisiyo y’Amatora ya NRM, Tanga Odoi, yinubira ruswa ndetse n’uburiganya byaranze aya matora.

Yavuze ko abamushyigikiye mu midugudu imwe n’imwe babujijwe gutonda umurongo kugira ngo batore, avuga ko impapuro zerekana imenyekanisha (RDF) zahinduwe kandi agahabwa amajwi make ugereranije n’ayo yabonye. Ati:

Turacyakusanya andi makuru yerekeye amakosa, ariko benshi mu banshyigikiye ntibahawe uburenganzira. Mu midugudu imwe n’imwe, abantu benshi batayituyemo bagaragaye binjira mu mirongo yo gutora, cyane cyane ku biro by’itora bya Dispensary Ward kandi nkeneye ubutabera.

Salim Kisekka, nawe wari mu bari bahatanye, yavuze ko nubwo abo bahanganye bombi bakunzwe cyane kumurusha, yari yiteze ko azabona amajwi menshi kurusha ayatangajwe. Ati:

Ibisubizo byatangajwe ntibigaragaza ibyo nabonye, ariko ku bw’inyungu z’ishyaka ryanjye, ntabwo nzahakana ibisubizo kuva uwatsinze yatangajwe.

Bwana Odoi yongeyeho ko nubwo Musherure arega, amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Tuzabirebamo (ibibazo byavuzwe na Musherure). Icyo navuga ni uko aka karere kamaze igihe kinini kazwiho urugomo, ruswa ndetse n’iterabwoba ry’abatora mu matora abanza ya NRM, ariko kuri iyi nshuro, twagize imyitozo myiza kandi abatsinze baratangazwa.

Ku ruhande rwe, Aine Kaguta yahamagariye Musherure kwemera gutsindwa. Ati:

Kimwe n’umuntu wese watsinzwe mu matora, afite uburenganzira bwo gusaba abo bireba, ariko sinkeka ko azahagarika intsinzi yanjye. Nitangiye gukorera abaturage umwaka ushize kandi bashimye ibyo nabakoreye kugeza ubu.

Uyu muvandimwe wa Perezida Museveni yahakanye ibirego byo guha ruswa abatora nk’uko bivugwa na Musherure, ahubwo ashinja uruhande rwa Musherure guha ruswa abatora mbere y’amatora. Ati:

Batangiye guha ruswa abatora umwaka ushize. Bagerageje kandi guha umukozi wanjye miliyoni 2 z’Amashilingi Shs2m ngo abahe impapuro zerekana imenyekanisha, ariko aranga.

Yavuze ko abantu bamutoye cyane kubera imishinga myiza yabagejejeho mu gihe kitarenze umwaka, avuga ko hubatswe ingomero z’ibibaya, imihanda igaburirana ndetse no gutera amashuri n’ibigo nderabuzima.

Ubwo Shartsi Musherure yatangazaga ko azinjira muri politiki mu 2021 mu mwaka ushize, ise, Sam Kutesa uhagarariye Mawogola y’Amajyaruguru mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka igera kuri mirongo itatu, yavuze ko igihe kigeze cyo guha urubyiruko rufite ingufu nk’umukobwa we amahirwe yo gufata inshingano z’ubuyobozi.

Ku ruhande rw muramu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa mbere akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe (Special Operations), yashimagije muramukazi we ashimangira ko ari umuntu ufite indangagaciro zo kuyobora. Lt Gen Muhoozi ati:

Madamu Musherure ni muramukazi wanjye. Ni impanga y’umugore wanjye kandi nzi ko ari umunyedini, wizerwa kandi atari umujura.

Lt Gen Kainerugaba akaba yarashakanye n’umukobwa wa minisitiri Sam Kuteesa witwa Charlotte Kuteesa.

Shartsi Musherure ni umunyamategeko washakanye na Dr Paul Musherure, akaba umuyobozi mukuru wa radio ya se yitwa Mbabule FM ikorera mu Mujyi wa Sembabule.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa