skol
fortebet

Uganda: Minisitiri yasabye imbabazi abadepite, ibyo yatangaje biteshwa agaciro na Perezida Museveni

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

Frank Tumwebaze
Minisitiri wa Uganda ushinzwe ikoranabuhanga n’ itumanaho Frank Tumwebaze yasabye imbabazi inteko ishinga amategeko y’ icyo gihugu nyuma y’ uko iyo nteko imushinje kuyisuzugura no kuyitesha agaciro.
Ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize inteko ishinga amategeko ya Uganda yatoye umwanzuro usaba ko igihe ntarengwa cyo kubaruza sim card ku ba nya Uganda cyakongerwa.
ku wa gatatu w’ icyo cyumweru Frank Tumwebaze abwira itangazamakuru ko igihe ntarengwa cyo kubaruza sim card (...)

Sponsored Ad

Frank Tumwebaze

Minisitiri wa Uganda ushinzwe ikoranabuhanga n’ itumanaho Frank Tumwebaze yasabye imbabazi inteko ishinga amategeko y’ icyo gihugu nyuma y’ uko iyo nteko imushinje kuyisuzugura no kuyitesha agaciro.

Ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize inteko ishinga amategeko ya Uganda yatoye umwanzuro usaba ko igihe ntarengwa cyo kubaruza sim card ku ba nya Uganda cyakongerwa.

ku wa gatatu w’ icyo cyumweru Frank Tumwebaze abwira itangazamakuru ko igihe ntarengwa cyo kubaruza sim card kitazongerwa. Aha niho inteko yahereye ivuga ko yayitesheje agaciro akanayisuzugura imusaba gusaba imbabazi mu ruhame.

Frank Tumwebaze yisobanuye ku nteko ishinga amategeko avuga ko yumva ibyo yakoze ntakibi umutima umushinja kuko ibyo yakoze ari ugutangaza uruhande rwa guverinoma kandi bikaba biri mu nshingano ze nk’ umuvugizi wa guverinoma. Tumwebaze yabwiye abagize inteko ishinga amategeko ko niba ibyo yakoze ari amakosa abisabira imbabazi

Perezida w’ inteko ishinga amategeko Rebecca Kadaga yabwiye Frank Tumwebaze ko mbere yo gutangaza urwo ruhande rwa guverinoma yakabaye yarabanje kubaza inteko ishinga amategeko.

Igihe ntarengwa cyo kubaruza sim card cyari cyatanze cyarangiye tariki 19 Gicurasi 2017, abadepite bagasaba ko icyo gihe cyakongerwa kugira abaturage bacikanwe nabo babone amahirwe yo kubaruza sim card zabo.

Abadepite bifuzaga ko abo baturage bakongererwa andi mezi atatu, Tumwebaze akavuga ko ayo mezi atagomba kongerwaho.

Ibi byose byashyizweho akadomo mu nama y’ ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda yayobowe na Perezida Museveni kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017 aho yategetse ko kwandikisha Sim Card byongererwa andi mezi atatu bikazarangira tariki 30 Kanama 2017.

Dail monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko Itegeko rya Perezida Museveni ryo kongeraho ayo mezi atatu ku gihe ntarengwa cyo kubaruza Sim card , Perezida w’ inteko ishinga amategeko Rebecca Kadaga yaryakiranye ubwuzu bwinshi avuga ko n’ ubundi guverinoma ikwiye kujya ibanza kumenya umwuka abaturage barimo igakora ibiri mu nyungu zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa