skol
fortebet

Bidasubirwaho Perezida Museveni yatorewe kuyobora Uganda ku nshuro ya 6

Yanditswe: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

Komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri Uganda yemeje ko Perezida Yoweri Museveni yatsinze amatora yo ku wa 14 z’uku kwa mbere 2021, ku majwi 58.64 %..

Sponsored Ad

Iyi komisiyo itangaza ko Museveni yagize amajwi 5.851.037, ni ukuvuga 58.64 % y’abatoye bose.

Mukeba we bari bahanganya,umuhanzi Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, yabaye uwa kabiri n’amajwi 3.475.398 ni ukuvuga 34.83 % y’abatoye.

Hagati aho, Bobi Wine ejo yatangaje ko atemera ibyavuye muri aya matora kubera ko yabayemo uburiganya nubwo atagaragaza ibimenyetso.

Mu bandi bari bahanganye na Museveni, Amuriat Oboi Patrick wo mu ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) yagize amajwi 310,753 ni ukuvuga 3.29%.

Komisiyo ishinzwe gutegura amatora,yavuze ko abatoye bose hamwe ari 9.978.093, ni ukuvuga 57.22 % y’abari biyandikishije kuri lisiti y’itora.

Ibi bisbanura ko abarenga 40% bari biyandikishije batitabiriye ayo matora.

Aya matora ahaye manda ya gatandatu perezida Museveni w’imyaka 76,umaze imyaka 35 ayoboye iki gihugu.

Yoweri Museveni yageze ku butegetsi mu 1986,avuga ko iyi ari ishusho y’ituze mu gihugu.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yavutse ku wa 15/09/1944 avukira mu gace ka Ntungamo mu majyepfo ya Uganda.

Afite umugore witwa Janet Museveni babyaranye abana bane aribo Muhoozi,Natasha Karugire,Patience na Diana.

Museveni avukana n’uwitwa Salim Salem na mushiki we Violet Kajubiri,Uyu mugabo yize amashuri ye yisumbuye ku kigo cya Ntare School ,akomereza Kaminuza muri mu gihugu cya Tanzaniya muri Kaminuza ya Dar es Salam akaba yarigaga ibijyanye na Politiki n’ubukungu ,aha kandi niho amateka ye n’urugendo rwe muri Politiki rutangirira.

Mu mwaka wa 1978 ubwo Idi Amin yateraga agace ko mu majyaruguru ya Tanzaniya ,Uwari Perezida Mwarimu Julius Nyerere ,yafashe icyemezo cyo gutera Uganda birangira ,igisirikare cya Idi Amin gitsinzwe ahungira i mahanga,nibwo Nyerere yahise ahuza umutwe wari warashinzwe na Museveni n’igisirikare cya Uganda.Idi Amin yahiritswe ku butegetsi mu mwaka wa 1985 asimburwa na Gen Tito Lutwa Okello wahise ahirikwa na Museveni 1986.

Idi Amin akimara kuva ku butegetsi nibwo Obote yagiye ku butegetsi binyuze mu matora ariko nibwo na Museveni yahise agaruka muri Uganda n’abari bamushyigikiye bajya mu gace k’icyaro ari naho bahise batangirira ishyaka rifite umutwe witwara gisirikare ryiswe PRA (Popular Resistance Army) akaba aribo baje kurwanya ubutegetsi bwa Obote bafite igisirikare cyitwaga Uganda National Liberation Army (UNLA).Uyu mutwe waje kwihuza n’undi bibyara NRM (National Resistance Movement).

Uyu mutwe washinjaga ubutegetsi bwa Obote kumungwa na ruswa,gukandamiza rubanda ,kutagira politiki zihamye mu kuzahura ubukungu,gukandamiza rubanda no kwica abaturage n’abatavuga rmwe nawe abaziza ubusa.

Mu mwaka wa 1986 nibwo Museveni yageze ku butegetsi nyuma yo guhirika Bwana Obote,nyuma yagiye atsinda amatora inshuro 6 zose aheruka kwiyamamazamo.

Iyi manda ya 6 Perezida Museveni atsindiye,igiye kumufasha kuzuza imyaka 40 ku butegetsi muri Uganda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa