skol
fortebet

Umugore wa Bobi Wine yikomye abamushinje ko ashaka kwinjira muri Politike

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugore w’umuhanzi akaba n’umunyapolitike Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine witwa Barbie Kyagulanyi yarakariye cyane abakwirakwije ibihuha ko ashaka kwiyamamariza kuba umudepite aho yaberuriye ko nta gahunda afite yo kwinjira muri politike nk’umugabo we.

Sponsored Ad

Barbie Kyagulanyi yahakanye yivuye inyuma ko adashaka guhagararira Kyadondo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Nyuma y’aho depite Robert Kyagulanyi Ssentamu yemeje ko azahatana na Museveni mu matora ya Perezida wa Uganda azaba muri 2021,bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihugu batangiye gukwirakwiza amakuru ko n’umugore we ukunze gutazirwa “Mama Kampala” nawe ashaka kuba umudepite,ibintu byamaganwe na Barbie ku rubuga rwe rwa Facebook.

Yagize ati “Ntabwo nshishikajwe no guhatanira umwanya uwo ariwo wose mu nteko cyangwa mu buyobozi.Ibi bivugwa hasi s’ukuri.Mubyirengagize ndetse mubihe umwanya bikwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa