skol
fortebet

Umugore wa Perezida Trump ashobora kwirukanwa muri Amerika kubera uburiganya

Yanditswe: Monday 27, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu gihe Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump akomeje umugambi wo kwirukana abimukira bari muri iki gihugu badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba byamaze kumenyekana ko n’ umugore we Melania Trump nawe mu 1996 yakoze uburiganya agakorera ubushabitsi muri iki gihugu adafite ibyangombwa bibimwemerera. Ibi bivuze ko nawe ashobora kwirukanwa muri Amerika.
Nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru by’ Abanyamerika Associated Press ngo mu 1996, umukobwa w’ umunyamideli, ukomoka mu (...)

Sponsored Ad

Mu gihe Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump akomeje umugambi wo kwirukana abimukira bari muri iki gihugu badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba byamaze kumenyekana ko n’ umugore we Melania Trump nawe mu 1996 yakoze uburiganya agakorera ubushabitsi muri iki gihugu adafite ibyangombwa bibimwemerera. Ibi bivuze ko nawe ashobora kwirukanwa muri Amerika.

Nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru by’ Abanyamerika Associated Press ngo mu 1996, umukobwa w’ umunyamideli, ukomoka mu gihugu cya Slovania Melania Knauss ariwe Melania Trump yinjiye muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika afite Visa y’ ubukerarugendo, atangira kuhakorera imirimo yo kwerekana imideli.

Melania Trump yishyuraga amadorali y’ Amerika ibihumbi 20 buri byumweru birindwi.

Abahanga mu bijyanye n’ amategeko agenga abimukira batangarije ikinyamakuru Slate cyo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika ko umuntu wakoze nk’ ibyo umugore wa Trump yakoze ahita yirukanwa ako kanya.

Kuri ibyo hiyongeraho ko mu itegeko ryo gukumira abimukira riheruka kwemezwa na Perezida Trump harimo ingingo ivuga ko abashinzwe abinjira n’ abasohoka badafite na gato kujenjekera umuntu wese wakoresheje uburiganya ubwo aribwo bwose kugira ngo abe muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa