skol
fortebet

Umuhungu wa Perezida Trump yakomoje kucyenewabo kivugwa kuri Se

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2017

Sponsored Ad

Eric Trump, Umuhungu wa Donald Trump, Perezida Leta zunze ubumwe z’ Amerika yakomoje ku cyenewabo kivugwa kuri se, avuga ko icyenewabo ari kimwe mu bigize ubuzima bwa muntu, ashimangira ko kuba Se agirira icyizere abo mu muryango we kugeza aho abaha inshingano muri politiki n’ ahandi biterwa ni uko ababonamo ubushobozi.
Eric Trump w’ imyaka 33 y’ amavuko yabitangarije Ikinyamakuru Forbes magazine. Ni mu kiganiro yagiranye n’ icyo kinyamakuru muri Gashyantare uyu mwaka.
Uwo muhungu na mukuru we (...)

Uwo muhungu na mukuru we witwa Donald Trump Junior w’ imyaka 39 nibo se yeguriwe ubuyobozi bw’ ishyirahamwe rya Trump “Trump Organisation”

Eric Trump yagize ati “ Icyenewabo ni kimwe mu bigize ubuzima bwa muntu, birashobora ko twageze aha kubera icyenewabo, ariko twabwo twahagumye kubera icyenewabo, urabona iyo tuba tudakora akazi neza, tudashoboye, unyumve neza ntabwo tuba twarahagumye, urabona Trump Junior afatanyije na Se kuyobora kampani!”

Eric Trump yabitangaje mbere y’ uko umukobwa mukuru wa Donald Trump, ariwe Ivanka Trump agirwa umujyanama wa Perezida (Donald Trump) muri Perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Ni akazi yagiye gukora muri White House asanzeyo umugabo we, ni ukuvuga umukwe wa Perezida Trump, Kushner w’ imyaka 36 y’ amavuko. Kushner ni umwizerwa ukomeye wa Perezida Trump nyamara yagizwe umujyanama wa Perezida adafite ubunararibonye muri guverinoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa