skol
fortebet

Umukobwa wa Gen. Qassem Soleimani yageneye ubutumwa bukomeye Trump mu muhango wo gusezera se

Yanditswe: Monday 06, Jan 2020

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Zeinab Soleimani,wa jenerali Qassem Soleimani yabwiye perezida Trump ko urupfu rwa se ruzazanira Amerika “umunsi w’umwijima w’icuraburindi”.

Sponsored Ad

Mu muhango wo gusesera Qassem Soleimani wishwe na Amerika mu gitero cy’indege yagabye mu mujyi wa Baghdad kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,umukobwa wa nyakwigendera yabwiye perezida Trump yise umusazi ko urupfu rwa se ruzazanira umunsi w’umwijima igihugu cy’Amerika.

Zeinab Soleimani yabwiye abaje gushyingura se ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi ku nyubako z’abanyamerika.

Ati “Abanyamerika n’aba Zionism bakwiriye kumenya ko guhorwa Imana kwa data kwatumye dukangukira kwihagararaho no kuzana umunsi w’umwijima kuri bo ndetse tugashyira ku butaka ingo zabo.Umusazi Trump ntatekereze ko kwica data amuhoye Imana byarangiriye aho.”

Abantu bitabiriye umuhango wo gushyingura uyu mujenerali basakuje cyane bararirimba ngo “urupfu kuri Amerika”.Umwe mu baje gushyingura yari yitwaje icyapa cyanditseho ngo “N’uburenganzira bwacu kwihorera bikaze.”

Amasanduku yarimo umurambo wa Soleimani n’umuyobozi , Abu Mahdw’igisirikare cya Iraki, Abu Mahdi al-Muhandis yahererekanyijwe mu kirere n’abaje gushyingura barengaga miliyoni.




Ibitekerezo

  • Uriya mugabo yari akomeye cyane.Bavuga ko yari uwa 2 kuri Ayatollah.Yarwanye intambara nyinshi kandi yica Abasirikare benshi ba Amerika muri Syria.Yishe abantu benshi none nawe baramwishe.Bihuye n’ibyo Yezu yavuze yuko abicisha inkota nabo bazicishwa inkota.Isomo dukwiriye gukuramo,nuko twajya twirinda gukora ibyo Imana itubuza,niba dushaka amahoro kandi tukazahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo,ndetse imana ikazatuzura ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa