skol
fortebet

Umunyarwanda yagizwe umugaba mukuru w’ ingabo za Loni muri Sudani y’ Epfo

Yanditswe: Friday 07, Apr 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yatangaje ko Lieutenant General Frank Mushyo Kamanzi agizwe umugaba w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNAMISS).
Hagati ya 2012 na 2015 Lt Gen Kamanzi yari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu Rwanda, yigeze kuyobora kandi ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda (2010 – 2012) ndetse anaba umuyobozi wa bridage z’ingabo zirwanira ku butaka zinyuranye.
Hagati ya 2006 na 2007 yabaye (...)

Hagati ya 2006 na 2007 yabaye umuyobozi wungirije w’ingabo z’umuryango wa Africa yunze ubumwe muri Sudan.

Lt Gen Mushyo Kamanzi afite ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’umutekano mu gihugu yavanye muri National Defense University i Washington,DC.

Yize kandi amasomo ya gisirikare muri Nigeria mu ishuri rya Armed Forces Command and Staff College ndetse no muri Army Command College i Nanjing mu Bushinwa.
Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi afite imyaka 53, ni umugabo wubatse ufite abana batanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa