skol
fortebet

Abajura bo kuri Interineti b’abanya Iran bashimuse urubuga rwa Twitter rw’ikigo cyo muri Amerika bashyiraho ifoto itangaje ya Trump [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, Jan 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’aho perezida Trump yanditse kuri Twitter ye ko Iran niyibesha igatera ibirindiro bya Amerika bazasenya ibyayo 52,abajura bo kuri Internet bahise bashimuta Twitter y’ikigo cya US bashyiraho ifoto ya Trump ari gukubitwa igipfunsi n’umunya Iran akagarura amaraso.

Sponsored Ad

Hashize umwanya muto ubu butumwa bwa Trump bushyizwe kuri Twitter, urubuga rw’ikigo cya leta ya Amerika rwigaruriwe n’umutwe w’abajura bo kuri internet wiyise "Iran Cyber Security Group Hackers".

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rw’ikigo cya American Federal Depository Library Programme rwashimuswe bugira buti:

"Ubu n’ubutumwa butanzwe na Republika ya k’Islamu ya Irani.Ntituzahagarika gushyigikira bagenzi bacu mu karere: abenegihugu bakandamijwe muri Palestine, abakandamijwe muri Yemen, abanegihugu na leta ya Siriya, abenegihugu na leta ya Irake, abakandamijwe i Bahrain, abarwanyi nyakuri ba Mujahideen muri Libani na Palestine, bazakomeza gushyigikirwa natwe."

Aba bajura barushyizeho ifoto ya perezida Trump ari gukubitwa amakofe mu maso ndetse ari kuruka amaraso,barangije bagira bato “Aka n’akantu gato kerekena ubushobozi bwa Iran kuri Internet.”

Igihugu cya Iran cyavuze ko kizihorera kuri US iherutse kwica umujenerali wacyo wo ku rwego rwo hejuru witwa Qasem Soleimani, mu bitero by’indege yagabye mu mujyi wa Baghdad.

Aba bajura bo muri Iran bavuze ko batazahwema kwataka US kuri Internet cyane ko bavuze ko “bigikomeza”.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa