skol
fortebet

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wari waraburiwe irengero wongeye kwigaragaza muri Congo

Yanditswe: Friday 24, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hongeye kugaragara umutwe w’inyeshyamba wa Mars 23 (M23) wemeze ko ushyigikiye Umukuru w’Igihugu uriho, Felix Tshisekedi.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa mu itangazo yasohoye tariki ya 17 Nyakanga 2020, yemeje ko bamwe mu bahoze ari abarwanyi b’uyu mutwe bayobowe na Gen. Sultani Makenga bari muri RDC kuva mu 2017.

Ku rubuga rwa Twitter, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020, yanyomoje amakuru yavugaga ko tariki ya 21 Nyakanga 2020, habayeho imirwano hagati yawo n’ingabo z’iki gihugu muri Rutshuru.

Bisimwa mu nkuru ya Interview.cd, avuga ko urusaku rw’amasasu rwavugiye muri Rutshuru rwatewe n’igihuha cyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kivuga ko uyu mutwe ugiye kongera gushoza intambara mu burasirazuba bw’igihugu. Ati:

Ibyabereye muri Rutshuru ubwo bwoba bwatumye FARDC barasa amasasu bagaragaza ko bahari mu gihe hari umwanzi waba agaragaye.

Uyu mutwe uvuga ko udashaka gushoza intambara, ahubwo wifuza ko Perezida Tshisekedi yashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro wasinye n’ubutegetsi bwa RDC yo ku wa 12 Ukuboza 2013, agamije gucyura abahoze ari abarwanyi bawo, bagasubira mu gihugu, ababishaka bakajya mu gisirikare cy’igihugu cyangwa bakaba abasivile. M23 ivuga ko ishyigikiye Perezida Tshisekedi, iti :

“Kandi turacyizeye ko azashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro, agamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.”

Umutwe wa M23 waremwe muri Mata 2012, umara umwaka n’igice uhanganye n’ingabo z’igihugu. Mu Gushyingo 2013, abarwanyi b’uyu mutwe hafi ya bose bari bamaze kurambika intwaro, bamwe bahungira mu Rwanda (ubu bari i Kibungo, abandi bahungira muri Uganda muri Bihanga. Abari muri Rutshuru ni abagiye bahunguka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa