skol
fortebet

Umwami Mswati III wa Swaziland yahinduye izina ry’iki gihugu

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Umwami Mswati III wa Swaziland yahinduye izina ry’iki gihugu
- Izina rishya umwami Mswati III yise igihugu ategeka
- Umwami yatangaje iri zina rishya mu gihe hizihizwaga Yubile y’imyaka 50 Swaziland imaze ibonye ubwigenge.

Sponsored Ad

Mu gihe iguhugu cya Swaziland cyizihizaga yubire y’imyaka 50 kibonye ubwigenge, Umwami wacyo Mswati III yahinduye izina ry’iki gihugu, acyita Ubwami bwa eSwatini.

Yatangaje ko guhindura iryo zina biri mu murongo wo gusigasira uko igihugu cyitwaga mbere y’ubukoloni. Izina rishya "eSwatini" bisobanura "ubutaka bw’Aba-Swazis"

Nk’uko BBC yabitangaje, ihindurwa ry’izina ry’igihugu ryababaje abaturage bamwe, basanga Umwami icyo yari akwiye kwitaho ari ikibazo cy’ubukungu budatera imbere.

Iki gihugu ni cyo kigifite imiyoborere ya cyami 100% ariko mu bihe bishize abaturage batangiye kwigaragambya bashaka ko nacyo kinjira mu butegetsi bugendera kuri demokarasi.

Umwami Mswati III azwiho kurongora abagore benshi ariko uwa munani, Senteni Masango aherutse gupfa bivugwa ko yiyahura muri Werurwe 2018.
Uyu mwami amaze kurongora abagore 15 mu gihe se yasimbuye ku ngoma, bivugwa ko yarongoye 125.

Swaziland yahinduriwe izina ni kimwe mu bihugu biba mu bikoresha ururimi rw’Icyongereza bihuriye mu Muryango wa Commonwealth.

Swaziland yabonye ubwigenge mu 1968 iva mu maboko y’Abongereza.

Ibitekerezo

  • C’est un vrai dictateur celui-ci.Ni umunyagitugu.Akora ibyo ashatse.Buri mwaka,atumiza abakobwa bose b’isugi agatoranyamo uwo arongora.Amaze kugira abagore 15.Ejobundi umwe yariyahuye.Nubwo bimeze gutyo,imana itubuza gutunga abagore barenze umwe.Abafarisayo bigeze kubaza Yesu bati kuki amategeko ya Musa atwemerera gutunga abagore benshi,arabasubiza ati "nuko mwanangiye imitima yanyu".Nubwo n’Abaslamu barongora abagore benshi,ikigaragaza ko imana ibitubuza,nuko nta mugabo numwe washimisha abagore bose.Niyo wabahahira bakarya neza,ntabwo wabakunda bose.Utonesha ukiri muto.Niyo mpamvu Imana yahaye Adamu umugore umwe gusa.Yali izi ibibazo byavuka.Tugomba gutunga umugore umwe kandi tukirinda ubusambanyi kuko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Kimwe n’abatunze abagore benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa