skol
fortebet

Umwanzuro wa Loni kuri Israel watumye Senegal ihagarikirwa inkunga

Yanditswe: Sunday 25, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye kitazubahiriza ibyo isabwa n’ingingo y’Akanama k’Umutekano ka Loni isaba Israel guhagarika kwubaka ku butaka bwa palestina yigaruriye, yavuze ko iteye isoni.
Igihugu cya Israel kikaba cyatumyeho abagihagarariye mu bihugu bya Nouvelle Zelande na Senegal bivugwa ko ari byo byateguye iyo ngingo, ndetse gihita gifata icyemezo cyo guhagarika inkunga cyateraga Senegal.
Umuvugizi wa leta ya Palestina, Saeb Erekat, we (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye kitazubahiriza ibyo isabwa n’ingingo y’Akanama k’Umutekano ka Loni isaba Israel guhagarika kwubaka ku butaka bwa palestina yigaruriye, yavuze ko iteye isoni.

Igihugu cya Israel kikaba cyatumyeho abagihagarariye mu bihugu bya Nouvelle Zelande na Senegal bivugwa ko ari byo byateguye iyo ngingo, ndetse gihita gifata icyemezo cyo guhagarika inkunga cyateraga Senegal.

Umuvugizi wa leta ya Palestina, Saeb Erekat, we yatangaje ko iyo ngingo ari intsinzi ku mategeko mpuzamahanga. Bikaba bivugwa ko iyo ngingo. Iyi ngingo ngo ikaba yaratowe kubera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahoraga zishyigikira Israel zahisemo kwifata ntizigire icyo ziyivugaho.

Ibiro bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize icyo zivuga ku magambo yanengaga Obama kubera iyo ngingo yatowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ushize, aho bamwe bavuga ko ubutegetsi bwa Obama bwatereranye igihugu cy’inshuti magara cya Israel.

Ibi biro bikaba byatangaje ko byabonye ari ngombwa kugira icyo bikora mu gihe nta biganiro bifatika byageza Israel na Palestina ku mahoro birimo kuba. Abandi ariko bo banenga Obama kuba yararindiriye kugeza mu minsi ye ya nyuma y’ubutegetsi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ibi bikaba bivugwa mu gihe Donald Trump witegura gusimbura Obama ku butegetsi, yagaragaje mu gihe yiyamamazaga ko ashyigikiye Israel, ndetse ko aho azagerera ku butegetsi muri Mutarama ibintu bizaba ibindi.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa