skol
fortebet

US: Ibihumbi by’abashyigikiye Trump bigaragambije i Washington DC

Yanditswe: Sunday 15, Nov 2020

Sponsored Ad

Abashyigikiye Perezida Donald Trump w’Amerika babarirwa mu bihumbi baraye bateraniye i Washington DC mu myigaragambyo yo gushyigikira ibivugwa bidafitiwe gihamya byuko habayeho uburiganya mu matora ya perezida.

Sponsored Ad

Abigaragambya bitwaje amabendera, bahasanzwe n’abanyamuryango b’amatsinda y’abahezanguni arimo itsinda Proud Boys, bamwe bambaye ingofero za ’casques’ n’amakoti adatoborwa n’amasasu.

Mbere yaho, abashyikigiye Bwana Trump bahundagaye ku rukurikirane rw’imodoka zimutwara ubwo yari anyuze aho ajya ku kibuga cye cy’umukino wa golf.

Joe Biden yatsinze amatora ya perezida yo ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa 11.

Ku wa gatanu, yashimangiye intsinzi ye nyuma yuko bigaragaye ko yatsinze muri leta ya Georgia - bituma aba umukandida w’umudemokarate wa mbere utsinze muri iyo leta kuva mu mwaka wa 1992.

Ubu yatsindiye amajwi 306 y’intumwa zitora (electoral college) - uburyo Amerika ikoresha mu gutora perezida - aruta kure ikigero cy’amajwi 270 aba ari yo ya ngombwa ngo umukandida atsindire kuba perezida.

Ariko, kugeza ubu Bwana Trump yanze kwemera ko yatsinzwe.

Yatanze ibirego mu nkiko bijyanye na za leta z’ingenzi ngo umukandida atsinde amatora ndetse avuga ko - nta gihamya atanze - habayeho uburiganya mu matora, ariko kugeza ubu uwo muhate we ntacyo wagezeho.

Byagenze gute mu myigaragambyo?

Ku wa gatanu, Bwana Trump yari yavuze ko ashobora "kugerageza kuhahagarara akabasuhuza". Ku wa gatandatu mu gitondo, urukurikirane rw’imodoka zimutwaye rwanyuze muri ako gace ka Freedom Plaza hafi ya White House.

Abigaragambya bavuze ko berekeza ku rukiko rw’ikirenga.

Bwana Trump yazengurutse ako gace, ariko ahita akomereza ku kibuga cye cya golf cy’i Sterling muri Virginia.

Nyuma, yasangije abamukurikira kuri Twitter ubutumwa bwatangajwe na Dan Scavino ukora muri White House wasezeranyije ati: "TUZATSINDA!" Ariko ntibyamenyekanye niba Bwana Trump yateganyaga kugaruka aho habera imyigaragambyo.

Abandi badashyigikiye Bwana Trump bari bateganyije gukora imyigaragambyo yo kwamagana iyo y’abamushyigikiye, ariko kugeza ubu nta kibazo gikomeye cy’ubushyamirane hagati y’impande zombi cyari cyatangazwa.



BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa