skol
fortebet

USA: Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko yashwanyagurije mu ruhame ijambo rya perezida Trump

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump yashimagije icyo yise "kugaruka mu ruhando rw’amahanga kw’Amerika" mu ijambo ngaruka mwaka yagejeje ku nteko ishingamategeko y’iki gihugu habura umunsi umwe ngo habe icyitezwe ko ari ukugirwa umwere kwe mu rubanza rwo kumweguza.

Sponsored Ad

Muri iryo jambo, Bwana Trump yanakoresheje iryo jambo mu kuvuga ko acyeneye kongera gutegeka Amerika mu yindi manda y’imyaka ine iri imbere.

Nancy Pelosi, umukuru w’inteko ishinga amategeko, yashwanyaguje kopi y’ijambo rya Trump ubwo yari ari kuri ’podium’ ahavugirwa amagambo.

Perezida Trump yirinze kwibasira abagize inteko inshinga amategeko bagerageje kumweguza ku butegetsi, nubwo yanyujijemo akanenga abo mu ishyaka ry’abademokarate.

Uyu perezida wo mu ishyaka ry’abarepubulikani yavuze iryo jambo ryo mu ijoro ry’ejo ku wa kabiri ari mu nteko y’Amerika igenzurwa n’abo mu ishyaka ry’abademokarate batoreye kumweguza.

Mu kindi gice gikorerwamo na sena y’Amerika, byitezwe ko kuri uyu wa gatatu batora bagira umwere Trump ku byaha aregwa.

Abo mu ishyaka ry’abarepubulikani bari mu nteko bumvikanye batera hejuru bati "indi myaka ine [ya manda]" ubwo Bwana Trump yiteguraga kuvuga ijambo, bamutera akanyabugabo mu matora yo mu kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Trump na Pelosi bashyamiranye gute?

Mbere yuko Perezida Trump atangira kuvuga ijambo rye ari kuri ’podium’, yagaragaye yanga gusuhuza Madamu Pelosi wari wateze akaboko ngo bahane umukono, na we aza gushwanyaguza kopi y’ijambo rye.

Abanenga Madamu Pelosi bavuga ko babonye ko yasimbutse umugenzo wo guha ikaze perezida nk’umunyacyubahiro udasanzwe".

Bwari bwo bwa mbere Bwana Trump ahuye amaso ku maso n’uwo batavuga rumwe bikomeye muri politiki kuva Madamu Pelosi yakwivumbura agasohoka mu nama mu biro bya perezida mu mezi ane ashize.

Ubwo perezida yashinjaga abo mu ishyaka ry’abademokarate gucura umugambi wo guha ubwishingizi mu buzima abimukira badafite ibyangombwa, Madamu Pelosi yagaragaye inshuro ebyiri avuga ati: "Si byo".

Yatunguye abari bakurikiye iryo jambo ubwo yacaga kopi y’iryo jambo rya perezida ubwo yari arangije kurivuga.

Nyuma Madamu Pelosi yabwiye abanyamakuru ko ibyo yakoze "ari cyo kintu kigaragaza ikinyabupfura yagomabaga gukora".

Ni iki kindi perezida yavuze?

Perezida Trump yumvikanye avugana akanyabugabo iryo jambo rye ryamaze isaha n’iminota 18, ritandukanye cyane n’iryo yavuze yinubira "isenyuka ry’Amerika" mu ijambo rye rya mbere nka Perezida mu 2017.

Mu cyumvikanye nko kunenga mu buryo buteruye Barack Obama yasimbuye ku butegetsi, Bwana Trump yabwiye abamuteze amatwi ati:

"Mu myaka itatu gusa, twacececyesheje imyumvire yo gusenyuka kw’Amerika ndetse twanga isubira inyuma ry’Amerika".

"Turi kujya imbere ku ntambwe itaratekerezwaga mu gihe gito gishize, kandi ntituzasubira inyuma na rimwe!"

Trump yagiye akomeza gushotora (kunenga) abo mu ishyaka ry’abademokarate, barimo n’abakandida nka Bernie Sanders bahanganye na we mu matora ya perezida y’uyu mwaka.

Ati: "Ntabwo tuzigera na rimwe twemera ko uburyo bw’ubukungu buhurije hamwe (socialism) busenya urwego rw’ubuzima bw’Amerika!"

Abanenga perezida Trump bavuga ko atarigera agaragaza gahunda ye afitiye urwego rw’ubuzima.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Mbega ikinyabupfura gicagase Pelosi yagaragarije Perezida Trump, gusa hariya Demokarasi iruzuye ubwisanzure ni bwose ukora icyo ushaka, iyo aza kuba ari muri Afurika Pelosi yari kweguzwa agashaka undi Bosi byaba ngombwa akajya mu gihome gusuzugura Bosi wawe ntibyemewe iwacu kaboneniyo yaba ari gukora amakosa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa