skol
fortebet

Ushinzwe kwandika imbwirwaruhame za Museveni yagaruye iyatambutse umwaka ushize

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu ijambo Perezida Museveni yavuze ku munsi w’ ubwigenge ku nshuro ya 56 ibika bine bibanza bisa n’ ibyo yavuze mu mwaka watambutse.

Sponsored Ad

Ibyo bika bigizwe n’ amagambo 167 niyo yavuze tariki 9 Ukwakira 2017. Ku wa Kabiri ubwo yari ageze mu karere ka ahiziririjwe isabukuru ya 56 y’ ubwigenge bwa Uganda yavuze ko yatinze areba uko camera zicunga umutekano zashyizwe mu mujyi kugira zitahure abanyabyaha.

Dail Monitor yatangaje ko uwo munsi Museveni yasabye ko imbwirwaruhame yateguye icishwa mu bitangazamakuru kuko yari yakerewe kandi abaturage bakeneye kujya kwishima.

Ku wa Kabiri nimugoroba Daily Monitor yahawe Copy y’ ijambo Museveni yagombaga kugeza ku baturage basanga amagambo menshi asa n’ ayakoreshejwe mu ijambo ryo mu mwaka washize niko kujya kuri website ya Perezidansi barebayo izo mbwirwaruhame zombi barazigereranya.

Dail monitor yasanze ibika bine bitangira imbwirahame zombi bisa igitekerezo ku kindi, ikidahuye ari amagambo amwe n’ amwe.

“Therefore, the theme of this year’s Independence Day celebrations, which is, Uganda’s freedom must be anchored in the spirit of hard work, resilience and commitment, is relevant not only to our efforts towards consolidating and defending our national independence, but also the realisation of our vision of transforming the Ugandan society from a peasant to a modern and prosperous country.”

Ibi biri mu mbwirwaruhame yo ku wa 9 Ukwakira 2017 ari nabyo byagarutse mu yo ku wa 9 Ukwakira 2018 “The theme of this year’s Independence Day celebrations, which is, standing tall as we celebrate achievements of our 56 years of independence, is relevant not only to our efforts towards consolidating and defending our national independence, but also the realisation of our vision of transforming the Ugandan society from a peasant to a modern and prosperous country.

Iki ni igika kimwe muri bine byateruwe mu mbwirwaruhame y’ umwaka ushize yo ku munsi mukuru w’ ubwigenge bwa Uganda.

Abakozi bo muri Perezidanse bukeye bwaho nibwo babonye iri kosa banariganiraho mu gitondo cyakurikiye umunsi mukuru.

Ms Alice Muhoozi, wanditse iyi mbwirwaruhame yanze kugira icyo atangariza iki kinyamakuru kimubajije kuri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa