skol
fortebet

DR Congo: ’Igisubizo cya gisirikare ni cyo dushaka’ – Muyaya

Yanditswe: Tuesday 14, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko batangiye “urugendo rwo gukemura burundu” ibibazo “bikabije” by’umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu bimaze imyaka 25 cyangwa 30, kandi ko bifuza igisubizo cya gisirikare.

Sponsored Ad

Mu kiganiro ‘Dialogue entre Congolais’ cya Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, Patrick Muyaya yavuze ko leta “ntiyibagiwe” abaturage ba Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya Ruguru bari kugirwaho ingaruka zikomeye n’intambara hagati ya M23 n’ingabo za leta, ahubwo “dukurikirana ibintu umunsi ku munsi”.

Muri iki kiganiro, Muyaya yumvikanye asobanura ko inzira za dipolomasi zitatanze umusaruro ku makimbirane amaze imyaka myinshi agaruka mu burasirazuba DR Congo.

Imirwano ikomeye yabaye mu mpera z’icyumweru gishize n’ejo ku wa mbere mu majyepfo ya teritwari ya Masisi ahegereye intara ya Kivu y’Epfo, yatumye abaturage benshi bahunga bamwe berekeza muri teritwari ya Walikale mu burengerazuba bwa Kivu ya Ruguru, abandi muri teritwari ya Kalehe ya Kivu y’Epfo, nk’uko sosiyete sivile yaho ibitangaza.

Aba bavuga kandi ko ku wa mbere ibisasu byavuye ahagenzurwa na M23 bikagwa muri ’centre’ ya Minova muri Kivu y’Epfo bigahitana abantu babiri barimo umugore. M23, bivugwa muri iyi mirwano ikomeje kwigarurira ibindi bice by’amajyepfo ya Masisi, nta cyo iravuga kuri ibyo birego.

Patrick Muyaya yavuze ko “ibihugu byose ku isi byifuza ko tujya mu nzira y’amahoro n’ibiganiro nk’ibya Luanda”, gusa anenga ko nta cyo bikora ku kuba “u Rwanda ari rwo rufasha M23”, yongeraho ati “ariko habaho igihe cya dipolomasi”.

Leta y’u Rwanda ihakana gufasha M23, ikavuga ko ikibazo cyayo ari icy’Abanyecongo ubwabo.

Muri iki kiganiro, Muyaya abajijwe niba umuhate wo guhuza Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame nta cyo wageraho, yasubije ati: “Kwakemura iki mu gihe ingabo z’u Rwanda zikiri ku butaka bwa Congo? Nta na kimwe.”

Yavuze ko kuva mu Rwanda haba jenoside, Congo yatangiye kugira ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba, arondora imitwe yabanjirije M23, avuga ko yose ifite imiterere imwe.

Ati: “Twatangiye urugendo rwo gukemura ibi bibazo burundu bimaze imyaka 25 cyangwa 30, birakabije.

“Kandi ibisubizo ntabwo ari ibisubizo biza ako kanya, ni ibisubizo bisaba igihe kandi nabivugaga mu kanya ko dipolomasi ari icyo iri cyo, kuko twe aho turi ubu ni aho dufite ikibazo cyihutirwa.

“Hari ibikorwa birimo kuba byo gutegura ‘opérations’ za gisirikare hagati yacu n’ingabo za SADC, sinatanga amakuru arambuye kuri ibi, bisobanuye ko mu bisubizo byose biteganywa hano igisubizo cya gisirikare dushyize imbere ari na cyo dushaka kizadusaba ikiguzi cy’abantu.”

Abajijwe impamvu ingabo za leta zidakora ibitero iba yitezweho n’abaturage byo gusubiza inyuma M23, yasubije ati: “Umva, ingabo nizigaba igitero ntabwo zizaza kubibwira Radio Okapi.”

Mu cyumweru gishize, umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo, SADC, watangaje ko umutwe w’ingabo zawo zoherejwe mu butumwa muri DR Congo ugiye gukora ibitero, ufatanyije n’ingabo za leta, byo “kurangiza inyeshyamba za M23 no kugarura amahoro n’umutekano”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa