skol
fortebet

Umutoza Xavi yisubiyeho yemera kuguma muri FC Barcelona

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Xavi Hernandez yahisemo guhindura imitekerereze ye yemera kuguma mu ikipe ya FC Barcelona yari yarasezeyemo.

Sponsored Ad

Nyuma y’inama yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 n’umuyobozi w’ikipe Joan Laporta amusaba ko yayigumamo, Xavi yemeye iki cyifuzo cya Barça kandi azakomeza kuyibera umutoza mukuru kugeza 2025.

Visi perezida wa Barça, Rafa Yuste yemeje aya makuru ati: “Xavi azaguma hano, arishimye rwose.

Ntabwo twigeze dufungura ibiganiro n’abandi batoza. Nanone Deco yizeye Xavi. ”

Uyu mutoza w’umunya Espagne, mu buryo butunguranye yatangaje ko yifuza kuva Camp Nou muri Mutarama uyu mwaka.

Amasezerano ya Xavi na FC Barcelona yagombaga kurangira muri iyi mpeshyi gusa baramwongera umwaka umwe.

Xavi yasimbuye Ronald Koeman muri Barcelona, mu Gushyingo 2021, kuva icyo gihe amaze gutoza imikino 136.

Muri iki gihe yabonye intsinzi 85,atsindwa 28.

Yatwaye igikombe cya Espagne, Super Cup na La Liga mu mwaka w’imikino ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa