skol
fortebet

Banki yagize ikibazo abanyeshuri babikuza amafaranga menshi karahava

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Banki y’ubucuruzi ya mbere nini muri Ethiopia iravuga ko imaze kugaruza hafi bitatu bya kane bya miliyoni 14 z’amadolari yatakaje ubwo habaga akabazo k’ikoranabuhanga kagatuma abakiriya bashobora kwiha amafaranga asumba ayo bafite ku makonti yabo.

Sponsored Ad

Abe Sano, umukuru wa Commercial Bank of Ethiopia (CBE) yavuze kuri wa kabiri ko hafi miliyoni 10 z’amadolari zimaze kugaruzwa.

Ibihumbi by’abakiriya bagaruye amafaranga ku bushake bwabo. Sano yaburiye ko abatarabikora bazakurikiranwa n’inkiko.

Amafaranga menshi yatwawe n’abanyeshuri ba kaminuza.

Ku wa 16 Werurwe, inkuru y’akabazo k’ikoranabuhanga yarakwirakwiye ku bigo bya za kaminuza - hakoreshejwe ubuhanga bwo guhana ubutumwa bwanditse cyangwa mu guhamagarana kuri terefone - abanyeshuri batonda imirongo ku mashini zitanga amafaranga.

Banki ntiyigeze imenya ikibazo cyabaye, ariko CBE yavuze ko nta kibazo cy’ubugizi bwa nabi cyabaye kandi ko abakiriya batuza kuko konte zabo ntacyo zabaye.

Kaminuza nibura eshatu zasohoye amataganzo ziburira abanyeshuri gusubiza amafaranga atari ayabo bashobora kuba barihaye muri banki.

Avugana n’ikiganiro Newsday cya BBC mu cyumweru gishize, Abe yavuze ko CBE yamaze gutangira igikorwa cyo kurega abakiriya bibye mu gipolisi.

Ati:’’Nta buryo na bumwe bashobora kudusiga kuko kuvana amafaranga muri banki bikorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga kandi ni abakiriya bacu. Turabazi. Biroroshye kubabona kandi bazabazwa ibyo bakoze imbere y’amategeko."

Amakuru ya mbere yavugaga ko amafaranga arenga miliyoni 40 z’amadolari ari yo yari yasohotse igihe ako kabazo kabagaho.

Umukozi wo muri CBE yabwiye BBC ko bigoye kubona amafaranga yoherejwe mu yandi mabanki kurusha ayashyizwe ku yandi makonte yo muri CBE .

CBE yamenye ko habaye akabazo hamaze kuvanwaho cyangwa kohereza ahandi amafaranga incuro 490.000.

Abantu barenga miliyoni 38 bafite amakonti muri CBE,banki imaze inyaka 82 ishinzwe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa