skol
fortebet

Burundi bwigeze gutabarwa n’u Rwanda isoko ryahiye,bwahishije amaduka atanu ibyarimo birakongoka

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inkongi y’Umuriro yafashe amaduka atanu mu mujyi wa Bujumbura ibyari birimo byose birashya birakongoka. Abacuruzi bavuga ko umuriro wakomotse ku kibazo cy’amashanyarazi.

Sponsored Ad

Iyi nkongi yibasiye amaduka yo rwagati mu Murwa Mukuru Bujumbura kuri uyu wa 20 Kamena 2023, inyuma y’ahahoze isoko, yibasira cyane amaduka atanu manini acururizwamo ibintu byiganjemo ibiribwa.

Umwe mu bacuruzi bakoreraga muri ayo maduka yafashwe n’inkongi witwa Polycarpe Nzokurikirimana yabwiye ikinyamakuru Iwacu Burundi ko yahombye ibicuruzwa biguze miliyoni nyinshi z’Amafaranga y’i Burundi.

Yavuze ko iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku muriro w’amashanyarazi.

Polisi ishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro mu Burundi yatabaye ahibasiwe n’umuriro, yifashisha imodoka eshatu zizimya umuriro igerageza kurinda ko byagera ku yandi maduka.

Uburundi bwigeze gutabarwa n’u Rwanda hifashishijwe kajugujugu mu kuzimya isoko ryaho Bujumbura ryibasiwe n’inkongi y’umuriro, kandi amakuru avayo n’uko nubu kuryubaka bikigoranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa