skol
fortebet

Burundi: Ibura rya lisansi ryahagaritse ingendo i Bujumbura

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ingendo zahagaze mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi kubera ko amamodoka atwara abantu mu buryo bwa rusange yabuze lisansi.

Sponsored Ad

Hashize icyumweru abatuye uturere dutandukanye tugize umujyi wa Bujumbura bahura n’ingorane cy’ingendo.

Mbere byatewe no kubura kwa lisansi, ariko kugeza ubu ngo nta sitasiyo icuruza lisansi iri gukora nkuko SOS Media Burundi ibitangaza.

Imirongo miremire y’imodoka zitegereje lisansi iri henshi ku masitasiyo ayicuruza.

Abamotari ntibazi niba bazashobora kubona lisansi cyangwa batazayibona.

Abakeneye lisansi bamerewe nabi kuko ngo bamaze icyumweru cyose batabonye n’igitonyanga na kimwe.

Abaturage bo mu mujyi bari mu bihe bisa nkibyo bahuye nabyo mu mezi ane kugeza kuri atanu ashize ubwo igihugu cyaburaga ibikomoka kuri peteroli.

Kujya ahantu hatandukanye byongeye kuba ikibazo, ndetse na bisi zitwara abantu ngo ntizigishoboye kubahiriza ibyo ziyemeje.

Abanyeshuri bari mu bizamini bahuye n’ibibazo kuko bisi z’ishuri zitari gukora.

Mu mpera z’icyumweru gishize, sitasiyo zitandukanye mu murwa mukuru w’ubukungu ntizigeze zitanga serivisi mu gihe mu minsi yari yabanje zakoze.

Hagati aho, abayobozi baracecetse kuri iyi ngingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa