skol
fortebet

China: Umugore yaciwe akayabo k’Amadorali azira Ifoto

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo mu Bushinwa yisanze yahawe fagitire y’Amadolari 60,000 nyuma yo kujya muri resitora n’inshuti ze, maze agafotora ibiryo bari bagiye kurya, agashyira ifoto yabyo ku rubuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunze gusangiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ibihe byiza bagize cyangwa se n’ibyo barimo kurya no kunywa igihe basohokeye muri za resitora, kandi ibyo birasanzwe. Uko gusangiza ifoto y’ibyo yari agiye kurya muri resitora ari kumwe n’inshuti ze, ni byo byamuviriyemo guhabwa fagitire y’Amadolari 60,000.

Ikinyamakuru HindustanTmes cyanditse ko byose byatangiye ubwo uwo mugore wo mu Bushinwa witwa Wang, yafotoraga ibiryo yari agiye kurya aho muri Resitora, ariko aribeshya afotora na ‘Code’ akoresha atumiza ibiryo kuri interineti (QR code).

Arangije gufotora iyo foto, Wang yayisangije abantu ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘WeChat’, nyuma bamwe mu bamukurikira kuri urwo rubuga batangiye gukoresha iyo ‘QR code ‘ bagatumiza ibyo kurya kuri interineti.

Gusa, Wang ntiyigeze amenya ko hari abantu barimo gukora ubwo bujura bwo gutumiza ibiryo kuri interineti bakoresheje ‘QR code’ yari yahawe, kugeza ubwo umukozi w’iyo resitora yaje kumusaba kwemeza niba ari we koko utumije ibindi biryo by’agaciro k’Amayuwani (yuan) 430.000 (75.040.117 Frws).

Ubwo nibwo yamenye ko hari abantu barimo gutumiza ibyo kurya kuri interineti bakoresheja ‘QR code’ yari yasangije yibeshye abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Wechat rukoreshwa aho mu Bushinwa.

Mu Bushinwa, resitora nyinshi zashyizeho uburyo ‘QR code’ bw’ikoranabuhanga, rifasha umukiriya kureba urutonde rw’amafunguro resitora ifite, agatumiza ibyo ashaka, ndetse akaba yanishyura atavuye aho ari.

Amaze kumenya ibirimo kuba, uwo mugore witwa Wang yasibye ya foto yari yashyize ku rubuga nkoranyambaga, ariko iyo resitora yari arimo yo yakomeje kwakira ubutumwa bw’abatumiza ibiryo kuri interineti bakoresheje iyo ‘QR code’.

Nyuma yo kubona ko Wang yasangije abantu ‘QR code’ atabigambiriye, resitora yahise isiba ubutumwa bwose bwari bwoherejwe n’abatumiza ibiryo bakoresheje iyo ‘QR code’, ndetse bamwimurira ku yandi meza, kugira ngo abone indi ‘QR code’.

Ikindi ni uko resitora itamwishyuje iyo fagitire yose kuko yabonye ko habayemo ikibazo cyo gusangiza code atabigamibiriye, ariko resitora yanahamije ko yakomeje kwakira abatumiza ibyo kurya bakoresheje iyo QR code ya Wang, ariko idashobora kubakurikirana ngo ibamenye.

Ivomo: Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa