skol
fortebet

Intambara yo muri RDC yagabanyije urujya n’uruza ku mupaka wa Goma na Rubavu

Yanditswe: Monday 05, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Muri iki gihe cy’intambara hagati ya leta ya Congo na M23, n’amakimbirane ya politike hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda na DR Congo, ndetse no mu gihe imirwano irimo gusatira umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Rubavu mu Rwanda, ku mupaka w’iyi mijyi urujya n’uruza rwaragabanutse, ariko ntirwahagaze.

Sponsored Ad

Umupaka munini bita La Corniche n’umuto bita Petite Barrière niyo rugabano rw’iyi mijyi ubusanzwe ifatanye, ni umwe mu mipaka ya mbere y’ubutaka inyuraho abantu benshi cyane muri Africa, ahanini ni urujya n’uruza rushingiye ku bucuruzi.

Mbere y’amakimbirane abantu basaga 50,000 bambukaga uyu mupaka mu byerekezo byombi, ariko ubu baragabanutse “urebye nko ku rugero rwa 60%”, nk’uko umwe mu bayobozi b’abacuruzi bambukiranya uyu mupaka yabibwiye BBC none kuwa mbere.

Ku ruhande rwa Congo kubera aya makimbirane ho hashize igihe kinini bafashe ingingo ko umupaka wabo ufungwa saa cyenda z’amanywa.

Uko umunsi ukura abantu bagenda baza bambuka buhoro buhoro, ariko imodoka z’imizigo zikoreye ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa zijyanye i Goma nizo zari nyinshi uyu munsi.Ziragenzurwa mbere y’uko zambuka.

Salim Nkurunziza,umucuruzi witeguraga kwambuka ngo ajye i Goma, yabwiye BBC ko impungenge agira ari iz’amasaha umupaka wa Congo bawufungira.

Ati: "Ngerayo nkakora, ngatanguranwa na saa cyenda. Niba zigeze ukiri kure ni ukwiruka amasigamana kugira ngo batagufungiraho."

Olivier Bahati avuga ko nawe nta mpungenge yagira zo kujya i Goma mu bucuruzi bwe, nubwo ngo rimwe na rimwe bumva ibisasu biturikira hakurya.

Ati: "Ariko ntibyambuza kujyayo mu gihe naba mbonyeyo akazi. Nta mpungenge dufite, ikibi ni uko bahungabanya umutekano wacu."

Uko amasaha y’igitondo yigira hejuru niko abaza bashaka kujyana hakurya ibicuruzwa byabo nk’imbuto, imboga, n’ibindi biyongera. Abava i Goma nabo barinjira nta kibazo.

Benshi babangamiwe gusa n’amasaha umupaka ufungiraho. Kuba uruhande rwa Congo rufunga uwarwo saa cyenda bivuze ko n’uruhande rw’u Rwanda uhita umera nk’ufunze.

Imigenderanire nka mbere yaturuka gusa ku mubano mwiza wa politike, ibisa n’ibiri kure muri iki gihe Kinshasa na Kigali birebana nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa