skol
fortebet

Inteko ishinga amategeko muri Ghana yakupiwe umuriro kubera kutishyura

Yanditswe: Friday 01, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe Ingufu muri Ghana, Electricity Company of Ghana (ECG), ku wa Kane cyakupiye amashanyarazi Inteko Ishinga Amategeko kubera umwenda wa miliyoni $1.8 ikibereyemo. Byatumye ibiganiro ku ijambo rya Perezida ryerekana uko igihugu gihagaze bihagarara.

Sponsored Ad

Video yasangijwe n’ibitangazamakuru byaho yerekana abadepite mu cyumba cyijimye baririmba bati: "Dumsor, dumsor", bivuze ko umuriro w’amashanyarazi mu rurimi rwa Akan rwaho.

Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko imashini itanga ingufu z’amashanyarazi mu cyumba yakijwe igarura umuriro nyuma y’iminota mike.

Ariko ibindi bice by’inyubako y’inteko ishinga amategeko byagumye bidafite umuriro umunsi wose mbere y’uko abawutanga bawusubizaho.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri iyi sosiyete itanga amashanyarazi, William Boateng, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko bitabaje gukupa umuriro kubera ko inteko ishinga amategeko yanze "kubahiriza amasezerano yo kwishyura".

Bwana Boateng yongeyeho ko amashanyarazi yagaruwe nyuma y’umunsi umwe nyuma y’uko inteko ishinga amategeko yishyuye miliyoni 13 z’ama cedi ikaniyemeza kwishyura umwenda wari usigaye mu cyumweru kimwe.

Ushinzwe imari mu nteko ishinga amategeko, Ebenezer Ahumah Djietror,​​yahakanye ingano y’amafaranga avugwa ko inteko ishinga amategeko ibereyemo iriya sosiyete itanga amashanyarazi.

Yavuze ko iriya sosiyete yananiwe kubarura neza amafaranga inteko ishinga amategeko ibarimo kandi ashimangira ko umwenda bemera ari amadorari 950.000.

Iyi sosiyete itanga umuriro w’amashanyarazi muri Ghana,yagize ibibazo by’amafaranga,byatumye iri gukupira amashanyarazi abakiriya bayibereyemo imyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa