skol
fortebet

Kenya Airways yungutse bwa mbere nyuma y’imyaka irindwi ihomba

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Sosiyete itwara abagenzi mu ndege ya Kenya Airways yahishuye kuri uyu wa kabiri ko yabonye inyungu mu 2023, ikaba ari yo ya mbere mu myaka irindwi.

Sponsored Ad

Inyungu ingana na miliyari 10.5 z’amashiringi yo muri Kenya (hafi miliyoni 80 z’amadolari) mu mwaka warangiye ku ya 31 Ukuboza, yerekana impinduka zikomeye zakozwe nyuma y’igihombo cya miliyari 5.6 z’amashiringi mu 2022.Umuyobozi wayo Michael Joseph avuga ko ari "intambwe ikomeye".

Umushoramari mukuru w’iyi Sosiyete ni guverinoma ya Kenya, na yo mu itangazo ryayo yavuze ko igihombo cyayo nyuma y’imisoro cyagabanutse kugera kuri miliyari 23 z’amashilingi kivuye kuri miliyari zisaga 38 z’amashiringi muri 2022.

Amafaranga yinjiye muri uyu mwaka yiyongereyeho 53 ku ijana n’ukuvuga agera kuri miliyari 178 z’amashiringi.

Iyi sosiyete ivuga ko yiyongereyeho 35 ku ijana by’abagenzi, bagera kuri miliyoni 5.04, nk’uko byatangajwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe.

Kenya Airways imaze imyaka myinshi ikorera munsi y’umusozi w’imyenda kandi igataka igihombo cyane nubwo leta yashoyemo menshi, kandi uruganda rwo gutwara abagenzi mu ndege muri rusange rwibasiwe n’icyorezo cya Covid-19.

Mu magambo ye, Joseph yagize ati: "Iyi mibare iragaragaza imikorere myiza ya sosiyete mu mwaka kandi iratanga ibimenyetso bishimishije byo gukomeza gutera imbere mu gisata cyo gutwara abantu n’ibintu."

"Byemeza kandi ko ubucuruzi bwo gutwara abagenzi mu ndege bukora neza kandi ko imbaraga z’ubuyobozi mu gushaka inyungu zitanga umusaruro ushimishije."

Umuyobozi mukuru, Allan Kilavuka yavuze ko intego y’iyi sosiyete mu gihe cya vuba ari ukurangiza burundu ibibazo by’ibihombo hanyuma inyungu ikinjira ku bwinshi.

Guverinoma ifite imigabane ingana na 48.9 ku ijana muri Kenya Airways, naho Air France-KLM ifite 7.8 ku ijana.

Iyi sosiyete y’indege yashinzwe mu 1977 nyuma y’ihagarara rya East African Airways,ubu yerekeza ahantu 45 ku isi, 37 muri ho ni muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa