Kenya:Ifoto y’umunyeshuri yatumye ikigo yigaho gicibwa akayabo
Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023
Ikigo gishinzwe kugenzura ikoranabuhanga muri Kenya cyategetsi ishuli kwishyura ibihumbi 31 by’Amadorari $31,000 (£25,000) kubera gushyira ifoto y’umunyeshuri ku mbuga nkoranyambaga badahawe uburenganzira n’Ababyeyi
Iyi niyo ntambwe yambere itewe n’iki kigo muri Kenya igamije kurinda amakuru y’umuntu ku giti cye no kuyageraho utabiherewe uburenganzira.
Igihano cyahewe ishuli kandi cyanahawe zimwe munzu z’ubucuruzi zirimo Akabyiniro n’ibigo bitanga inguzanyo muri Kenya, nabyo byategetswe kwishyura ibihumbi 21 by’Amadorari ($12,500 and $20,000 ) mu bihe bitandukanye.
Umuyobozi w’ikigo cya Leta kigenzura ikoranabuhanga yasobanuye ko Akabyiniro kahanwe kashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo amafoto y’abakiriya batabahaye uburenganzira naho ikigo gitanga inguzanyo cyo cyahamagaye uwo bayihaye bamutera ubwoba bakoresheje amakuru adafitiwe gihamya.
Ibi bihano byongeye gutuma habaho ibiganiro mpaka mu banyagihugu bibaza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo mu gihe bari mu kabari cyangwa mu tubyiniro.
Icyakora ibigo bitandukanye bitanga service zisa nizavuzwe haruguru bahise batanga itangazo risaba ababagana kwemera gufotorwa, utari muri uwo murongo ngo ntiyemerewe kubabera umukiriya.
Ni ubutumwa bwatanzwe hifashishijwe urubuga rwa X (former Tweeter) bivuze ko gutanga ibyo bihano byahaye ubutumwa n’ibindi bigo bitahaga agaciro ubuzima bwite bw’ababagana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *