skol
fortebet

Libya: Umwuzure wahitanye imbaga ushobora gukurikirwa n’ibyorezo

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’umwuzure uherutse kwibasira igihugu cya Libya ugahitana abagera ku bihumbi 20, kuri ubu ngo hari ibyago byinshi ko iki gihugu gishobora kwibasirwa n’ibyorezo bikomoka ku mwanda by’umwihariko mu gace Ibiza byibasiye.

Sponsored Ad

byavuzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi( UNHCR) ,aho ritangaza ko ibiza biba byarasize bisakumbye ibinyabutabire bitandukanye n’imyanda bigasakara mu baturage.

Iyo myanda rero ngo niyo ishobora gukururira abaturage bishobora gutuma bakurizamo uburwayi buterwa n’umwanda nk’impiswi n’inzoka kubera ibyo bariye cyangwa banyoye byamaze guhumana.

Mu bihumbi 20 by’abitabye Imana ,10 by’abo ni abimukira bari basanzwe muri Libya.

Kuri ubu muri Libya hari abatangiye kwigaragambya bavuga ko nta bufasha bwimbitse bwatanzwe Inteko Ishinga Amategeko yo mu Burasirazuba bw’igihugu, bagasaba ko Aguilah Saleh uyiyobora yakwegura vuba na bwangu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa