skol
fortebet

Museveni yatwerereye Caguwa abazungu bapfuye abona kuyica

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko bibujijwe gutumiza mu mahanga imyenda yambaweho hagamijwe ko abantu bagomba kugura imyenda mishya kuko muri Uganda hari inganda z’imyenda zibikora.

Sponsored Ad

Mu gihe cyashize Guverinoma ku mabwiriza ya Museveni yagerageje mu bihe bitandukanye kubuza imyenda n’inkweto bitumizwa mu mahanga byarakoreshejwe ariko birananirana kubera ubucuruzi bunini n’isoko ryagutse.Aha Museveni avuga ko inganda zo muri Uganda zifite ubushobozi bwo gukora iimyenda igezweho kandi hari urubyiruko rw’abakozi babyize ariko ntibihabwe agaciro.

Ati: "Nacecetse kuri iki kibazo kenshi ariko aho turi ubu, ndasaba ko mwanshyigikira mu guhagarika itumizwa ry’imyenda y’intoki.Izi nganda zikoresha urubyiruko rusaga 2000, kandi benshi muri bo badukorera imyenda mishya ariko ntibashobora kubigurisha, niba isoko ryuzuyemo imyenda yabapfuye.Aha yagarukaga kukuba imyenda yambawe iba ari iy’abazungu bapfuye.

Perezida Museveni, yashimiye abashoramari b’Abashinwa kubyutsa inganda z’imyenda ya Uganda.Yavuze ko ubu abo bashoramari bamuhaye imbaraga zo gukuraho imyenda y’ubucuruzi, izwi kandi ku izina rya Mivumba.

Yategetse kandi ko guhera ku ya 1 Nzeri uyu mwaka hatazongera gutumizwa insinga z’amashanyarazi na metero kandi ko bigomba kugurwa mu nganda zo muri Uganda.Perezida Museveni yavugiye mu itangizwa ry’inganda 16 zo muri parike y’inganda ya Sino-Uganda Mbale.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa