skol
fortebet

Narendra Modi yahaye ikaze AU mu muryango wa G20

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Afurika yunze ubumwe (AU) yamaze kuba umunyamuryango uhoraho wa G20 nyuma y’ihuriro ry’ibihugu bigize uyu muryango yabereye new Delhi mu Buhinde.

Sponsored Ad

Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 9 Nzeri 2023 aho Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahaye ikaze AU muri uyu muryango.

Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Modi yagize ati: "Byemejwe na buri wese, ndasaba umuyobozi wa AU gufata umwanya we nk’umunyamuryango uhoraho wa G20".

Umuryango wa AU, usanzwe ugizwe n’ibihugu 55 kugeza ubu ufite statut nk’iy’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) imaze igihe yarabaye umunyamuryango.

G20, ni ihuriro rya guverinoma rigizwe n’ibihugu 19 hiyongereyeho Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.Yabayeho kugirango ikemure ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu bw’Isi, n’imiterere mpuzamahanga y’imari, ndetse no kwiga ku mihindagurikire y’ikirere n’iterambere rirambye.

Abanyamuryango ba G20 barimo Arijantine, Ositaraliya, Burezili, Kanada, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubudage, Ubuhinde, Indoneziya, Ubutaliyani, Ubuyapani, Mexico, Repubulika ya Koreya, Uburusiya, Arabiya Sawudite, Afurika y’Epfo, Türkiye, Ubwongereza, Amerika na Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa