skol
fortebet

Nord Kivu: Byibura miliyoni 543 z’amadorari nizo zagoboka abasivile bari mu kaga k’intambara

Yanditswe: Saturday 27, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kubera umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM ryatangaje ko rikeneye miliyoni 543 z’amadolari byihutirwa yo gukora ibikorwa by’ubutabazi kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga uyu mwaka.

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’uyu muryango, Natasha Nadazdin, yatangaje impungenge z’uburemere bw’ibibazo by’ubutabazi mu burasirazuba bw’icyo gihugu cya Congo.

Mu guhangana n’iki kibazo cy’ubutabazi , bakajije umurego mu gutanga imfashanyo kuva muri Kamena umwaka ushize, batanga ibiryo, amafaranga, inkunga n’ibindi bikorwa byo gufasha abagenerwabikorwa basaga miliyoni 5.

Ariko kubera ko umutekano wifashe nabi uyu muryango urahatirwa kuvugurura gahunda zawo. Kubera iyo mpamvu, uyu muryango ukeneye miliyoni 543 z’amadolari kugira ngo ukore ibikorwa byawo mu mezi 6 ari imbere.

Dukurikije isesengura riheruka ryakozwe mu rwego rw’ibikorwa by’umutekano w’ibiribwa (IPC), muri Congo abantu bagera kuri miliyoni 23.4 bari mu bihe by’ibura ry’ibura ry’ibiribwa mu gihugu, harimo miliyoni 5.4 mu ntara za ‘Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri Congo gifitanye isano rya bugufi n’intambara imaze imyaka myinshi mu karere. Uburasirazuba bw’icyo gihugu bwibasiwe n’imirwano kubera imitwe yitwaje intwaro itandukanye, ibyo bikaba byaratumye abaturage benshi bimurwa, habaho isenyuka ry’ibikorwa remezo , no kubona ubutaka buhingwa biragorana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa