skol
fortebet

Pologne igiye guhagarika intwaro yahaga Ukraine kubera ibinyampeke

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Pologne, imwe mu nshuti zikomeye za Ukraine, yatangaje ko itazongera guha intwaro icyo gihugu, mu gihe ubushyamirane mu bya diplomasi bushingiye ku binyampeke bwafashe indi ntera.

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe wa Pologne yavuze ko ahubwo iki gihugu kigiye kwibanda ku kwigwizaho intwaro zigezweho kurushaho.

Pologne ifashe iki cyemezo mu gihe ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi burimo kwiyongera.

Ku wa kabiri, Pologne yahamagaje ambasaderi wa Ukraine muri icyo gihugu ngo atange ibisobanuro ku magambo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavugiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN).

Zelensky yavuze ko ibihugu bimwe bijijisha (byishushanya) ko bifitanye ubufatanye na Ukraine. Pologne yamaganye ayo magambo, ivuga ko "ntibifite ishingiro ku bijyanye na Pologne, yakomeje gufasha Ukraine kuva mu minsi ya mbere y’intambara".

Minisitiri w’intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, yatangaje icyo cyemezo cyo kutongera guha intwaro Ukraine, mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ku wa gatatu, umunsi umwe nyuma y’ubushyamirane burimo gufata indi ntera mu buryo bwihuse hagati y’ibi bihugu bibiri bushingiye ku binyampeke bitumizwa mu mahanga.

Ukutumvikana ku binyampeke kwatangiye nyuma yuko Uburusiya butangiye igitero gisesuye cyabwo kuri Ukraine, cyafunze hafi inzira zose z’ingenzi z’amato atwara ibicuruzwa zo mu nyanja y’umukara (Black Sea), biba ngombwa ko Ukraine ishakisha izindi nzira zo ku butaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa