skol
fortebet

Raporo ya Kenya yashyize Rwanda ku mwanya wambere nk’isoko ryiza kuri banki zabo z’ubucuruzi

Yanditswe: Friday 19, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rwanda rukomeje kuba isoko ryiza kuri banki z’ubucuruzi zikomoka muri Kenya, kurusha ibindi bihugu byo mu karere nkuko byemezwa na raporo nshya ya banki nkuru y’igihugu cya Kenya “CBK”.

Sponsored Ad

Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rwacurujweho miliyari zirenga 10 z’amashiringi y’amanyakenya, bingana na 31% mu mafaranga yacurujwe na banki z’ubucuruzi z’abanyakenya mu karere.

Ikinyamakuru Daily Nation cyandikirwa i Nairobi, kivuga ko u Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere kuba isoko ryiza kuri izi banki z’abanyakenya mu 2022, nyuma y’uko n’umwaka wari wabanje wa 2021, nabwo arirwo rwari ku isonga.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo “DRC” iza ku mwanya wa kabiri kuko mu mwaka ushize banki z’abanyakenya zahacuruje amafaranga yikubye inshuro zirenga 2 ugereranyije n’umwaka wa 2021

Congo yinjirije Kenya ku kigero cya 30% naho Uganda iza ku mwanya wa gatatu kuko nayo yagize uruhare mu kwinjiza amafaranga mu isanduku ya banki zo muri Kenya ku kigero cya 16%.

Izi banki z’abanyakenya kandi zifite isoko ryiza mu bihugu bya Tanzania, ibirwa bya Mauritius, Uburundi na Sudan Yepfo.

Zikomeje no kwagura imipaka hakurya y’Afurika y’iburasirazuba, kuko izi banki z’abanyakenya, zamaze gufungura amashami yazo mu bihugu bya Malawi na Mozambique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa