skol
fortebet

Sudani y’Epfo n’u Burundi bishobora kwamburwa ijambo muri EAC

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Komite y’Inteko Ishinga Amategeko muri Kenya, yasabye ko amahame agenga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba avugururwa, ku buryo ibihugu bitanga imisanzu, bigira n’ijambo rikomeye mu byemezo bifatwa.

Sponsored Ad

Umushinga w’Itegeko uherutse gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko muri Kenya, watanzwe na Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’akarere, utanga icyifuzo cyo kuvugurura amahame agenga EAC ku buryo ibihugu bizajya byemererwa gutanga imisaunzu hashingiwe ku bushyobozi bwabyo.

Ugena kandi ko ibyatanze imisanzu myinshi, bizajya bigira ijambo ku byemezo bifatwa. Iyi komisiyo kandi isaba ibihugu by’ibinyamuryango kureba uburyo byakwishyura imisanzu bishingiye ku ngingo y’ubuvandimwe kuko Sudani y’Epfo n’u Burundi bimaze igihe kinini bigorwa no kuyitanga.

Aba badepite bavuga ko kuba imisanzu itinda gutangwa, bigira uruhare ku bikorwa by’iterambere by’uyu muryango n’iby’inzego zawo ku buryo imishinga imwe n’imwe igamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage ba EAC birangira idashyizwemo ingufu.

EAC ni umuryango ufite ibihugu birindwi, aribyo Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo na RDC. Byose bifite uburenganzira bungana ku myanzuro ifatwa.

Gusa imisanzu ku bihugu by’ibinyamuryango imaze igihe kinini ari ikibazo. Sudani y’Epfo yinjiye muri uyu muryango mu 2016, gusa imaze igihe yaragowe no kwishyura imisanzu.

Mu bihe bitandukanye ibihugu bidatangira imisanzu ku gihe byagiye bisabirwa ibihano.

Ubu nka Sudani y’Epfo ifite ibirarane by’imisanzu irenga miliyoni 22$ itaratanga, utabariyemo miliyoni 7,3$ z’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa