skol
fortebet

Twitter ishaka kurega Meta kubera ’app’ yayo Threads ikora neza nk’ibyayo

Yanditswe: Friday 07, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Twitter irimo gutekereza kurega mu rukiko kompanyi Meta kubera ’app’ yayo nshya irimo kuyobokwa mu buryo bwihuse yitwa Threads yo guhangana na Twitter.

Sponsored Ad

Threads, yatangijwe ku wa gatatu muri Amerika igahita yitabirwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni, isa na Twitter kandi abayobozi bo muri Meta bayamamaza nk’igamije ko habaho "kubana neza" mu bayikoresha bakayisimbuza Twitter.

Umukuru wa Twitter Elon Musk yavuze ko "ihangana mu bucuruzi ni ryiza, gukopera si byiza" - ariko Meta yahakanye ibivugwa mu ibaruwa y’ikirego ko abahoze ari abakozi ba Twitter bayifashije gukora Threads.

Meta ivuga ko abantu barenga miliyoni 30 bamaze kuyoboka iyi ’app’ nshya.

Mu gikorwa cyatangajwe cya mbere n’igitangazamakuru Semafor, umunyamategeko wa Twitter Alex Spiro ku wa gatatu yoherereje ibaruwa umukuru wa Meta Mark Zuckerberg ashinja Meta "kwiyitirira kwateguwe neza, gukozwe ku bushake, kandi kunyuranyije n’amategeko kw’amabanga y’ubucuruzi ya Twitter n’undi mutungo mu by’ubwenge" igakora Threads.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa