skol
fortebet

Ubushinwa buri munzira ihagarika ikoreshwa rya iPhone mu nzego za leta

Yanditswe: Friday 08, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cy’Ubushinwa kiri gurateganya gukumira ikoreshwa rya iPhone mu nzego zimwe na zimwe za Guverinoma cyangwa se ibindi bigo biyishamikiyeho bifite amakuru y’ingenzi ku gihugu, ibintu bishobora gutuma inyungu Apple yabonaga igabanuka kuko mu Bushinwa ariho hari isoko ryayo rinini ryo hanze ya Amerika.

Sponsored Ad

Magingo, aya inzego zitandukanye zatangiye kubuza abakozi bazo kujyana iPhone ku kazi.

U Bushinwa burateganya ko aya mabwiriza azakomeza akagera kure no mu bindi bigo byose leta ifitemo imigabane cyangwa se ibyo igenzura.

Uyu mwanzuro uramutse ushyizwe mu bikorwa, uraba ujyanye n’ibindi bikorwa bimaze igihe bigamije bigamije gukumira ikoreshwa ry’ibikoresho bimwe na bimwe by’ikoranabuhanga ahantu hari amakuru y’ingenzi. Binajyanye kandi na gahunda yo kwitandukanya buhoro buhoro n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikomoka muri Amerika.

Bivuze ko Apple ishobora kwisanga yabuze isoko rinini kuko u Bushinwa ariho hantu ha gatanu hari isoko ryayo rinini ku Isi ndetse ni naho telephone nyinshi za iPhone zikorerwa.

Ntabwo umubare wa Sosiyete zigomba gufata iki cyemezo cyo gukumira ibikoresho bya Apple uramenyekana ndetse nta n’amabwiriza yanditse aratangwa.

Nyuma y’aho aya makuru agiriye hanze, imigabane ya Apple ku isoko yahise igabanuka. Ku wa Kane, agaciro kayo kagabanutseho 3,4%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa