skol
fortebet

Ubwato bwikoreye ibitoro by’Uburusiya bwarasiwe hafi ya Crimea

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bo mu Burusiya bavuga ko ubwato bw’ibitoro (oil tanker) bwabo burimo abantu 11 babukoramo bwarashweho mu gitero cya Ukraine mu nyanja y’umukara (Black Sea).

Sponsored Ad

Bavuze ko icyumba kirimo moteri y’ubwato cyangirikiye muri icyo gitero cya nijoro cyabereye mu bunigo bwa Kerch. Nta muntu n’umwe wakomeretse.

Ukraine nta cyo yari yabitangazaho ku mugaragaro. Ariko umukozi wo mu rwego rw’ubutasi rwa Ukraine yabwiye igitangazamakuru mpuzamahanga BBC ko ubwato buto bwo mu nyanja butarimo ubutwaye (sea drone) ari bwo bwakoreshejwe.

Igitero cyo ku wa gatandatu kibaye icya kabiri mu minsi ibiri gikoreshejwemo intwaro nk’izo. Ariko Uburusiya ntibwemeye ko hari icyangiritse na kimwe mu gitero cyo ku wa gatanu.
Drone zo mu nyanja zikorera hejuru y’amazi cyangwa munsi yayo. Ubushakashatsi bwa BBC Verify bwumvikanisha ko Ukraine imaze gukora ibitero byinshi ikoresheje drone zo mu nyanja.

Ubunigo bwa Kerch buhuza inyanja y’umukara n’inyanja ya Azov, bugatandukanya Crimea - umwigimbakirwa wa Ukraine Uburusiya bwiyometseho mu 2014 - n’umwigimbakirwa wa Taman w’Uburusiya.

Umukozi wo mu rwego rw’ubutasi rwa Ukraine yabwiye itangazamakuru ko igikorwa (opération) cyo kuri uyu wa gatandatu na cyo cyakorewe hamwe n’urwo rwego n’igisirikare cya Ukraine kirwanira mu mazi, kandi ko hakoreshejwe ibiro (kg) 450 by’igiturika cya TNT.

Yavuze ko ubwo bwato bw’ibitoro bwari bupakiyemo ibitoro, ko rero "ibishashi by’umuriro" byabonetse umuntu ari kure.

Urwego rw’Uburusiya rushinzwe ubwikorezi bwo mu nyanja ruvuga ko ubwo bwato (Sig tanker) bwari buri kuri kilometero 27 mu majyepfo y’iteme rya Crimea.

Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya byasubiyemo amagambo y’ikigo cy’icyo gihugu gishinzwe guhuza ubutabazi bwo mu nyanja (MRCC), kivuga ko amato abiri yari yamaze kugera aho igitero cyabereye - mu majyepfo y’ubunigo bwa Kerch.

Umutegetsi wo muri icyo kigo yagize ati: "Icyumba cy’aho moteri iri cyangiritse. Si cyane, ariko cyangiritse".

Ku wa gatanu, ubwato bwa gisirikare bw’Uburusiya bwarangiritse bikomeye mu gitero cya Ukraine cya drone yo mu nyanja hafi y’icyambu cya Novorossiysk cy’Uburusiya cyo mu nyanja y’umukara, nkuko abakora mu butasi bwa Ukraine babivuze.

Mu yandi makuru, kuri uyu wa gatandatu Arabie Saoudite (Saudi Arabia) yitezwe kwakira ibiganiro ku kuntu intambara yo muri Ukraine yarangira.

Ubutumire bwohererejwe ibihugu bigera hafi kuri 30 - ariko bitarimo Uburusiya - kugira ngo byitabire iyo nama yo mu mujyi wa Jeddah ukora ku nyanja itukura (Red Sea).

Mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022 ni bwo Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa