skol
fortebet

Perezida Kagame yihanganishije Kenya avuga icyo azibukira kuri Gen Ogolla

Yanditswe: Friday 19, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n’abaturage b’icyo gihugu bari mu gahinda k’urupfu rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla waguye mu mpanuka ya kajugujugu ari kumwe n’abandi basirikare 11.

Sponsored Ad

Mu rurimi rw’Igiswahili,Perezida Kagame yavuze ko Gen Francis Omondi azibukirwa ku bunyamwuga bwe no kwicisha bugufi mu nshingano ze.

Perezida Kagame abinyujije kuri X yahoze ari Twitter,yagize ati:"Nihanganishije Perezida William Ruto,imiryango n’inshuti z’abaguye mu mpanuka y’indege barimo umugaba w’ingabo General Ogolla uzahora yibukirwa ku bunyamwuga bwe ndetse no kwicisha bugufi."

Kuri uyu wa 18 Mata 2024,Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko umugaba mukuru w’ingabo za Kenya, Jenerali Francis Omondi Ogolla, yapfuye nyuma yuko indege ya kajugujugu ya gisirikare yari arimo ikoreye impanuka mu burengerazuba bw’igihugu.

Ogolla - wari we musirikare wo ku rwego rwo hejuru cyane muri Kenya - yari ari muri kajugujugu hamwe n’abandi basirikare 11. Abantu babiri gusa ni bo barokotse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Ruto yavuze ko ari "umwanya w’akababaro kenshi" ku gihugu.

Ruto yavuze ko iyo mpanuka yabaye saa munani n’iminota 20 z’amanywa (14:20) ku isaha yo muri Kenya, ni ukuvuga saa saba n’iminota 20 z’amanywa (13:20) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Igisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere cyohereje itsinda ryo gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Ruto yavuze ko iyo kajugujugu yahanukiye mu karere ka Elgeyo Marakwet, mu ntera ya kilometero 400 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, nyuma gato yuko yari imaze guhaguruka.

Ogolla yari yagenwe kuri uwo mwanya muri Mata (4) mu mwaka ushize. Mbere, yari yarabaye komanda w’igisirikare kirwanira mu kirere n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Kenya.

Ruto yavuze ko uwo wari umujyanama we wa gisirikare yari umusirikare mukuru w’intwari, wapfuye ari mu kazi.

Kuva kuri uyu wa gatanu, Kenya yinjiye mu cyunamo cy’iminsi itatu, aho amabendera agurukira muri kimwe cya kabiri.

Ogolla yinjiye mu ngabo za Kenya (KDF) ku itariki ya 24 Mata mu 1984, nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa minisiteri y’ingabo za Kenya.

Mu cyumweru gitaha yari yitezwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze mu gisirikare.

Yatangiye ari ku ipeti rya ’second lieutenant’ (sous-lieutenant) mu gisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere, aho yari yatojwe n’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere nk’umupilote urwanisha indege z’intambara, nkuko minisiteri y’ingabo za Kenya ibivuga. Mu 2018, yabaye komanda w’igisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere.

Abandi bantu icyenda bapfiriye muri iyo mpanuka y’indege batangajwe ko ari Brigadiye Swale Saidi, Koloneli Duncan Keitany, Liyetona Koloneli David Sawe, Majoro George Benson Magondu, Kapiteni Sora Mohamed, Kapiteni Hillary Litali, Snr Sgt John Kinyua Mureithi, Sgt Cliphonce Omondi, na Sgt Rose Nyawira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa