skol
fortebet

Abahanga muri siyansi bamuritse imineke yavuye ku nsina ’zidakenera igitaka’

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Impuguke zivuga ko imineke ari zo mbuto ziribwa cyane kurusha izindi ku isi, aho buri mwaka imineke miliyari 100 iribwa n’abatuye isi, 95% byayo ikaba ari iyo mu bwoko bwa kamaramasenge.

Sponsored Ad

Ariko ubu hari indwara nshya yagaragaye yibasira insina zeraho iyi mineke - ubusanzwe zahanganaga n’indwari zajyaga zizibasira - kandi ikomeje gukwirakwira cyane mu ntoki zitandukanye zo ku isi.

Hari ibinyabutabire bishobora gufasha mu guhangana n’iyo ndwara nshya yibasira izo nsina, ariko undi muti ushoboka ni insina zidakenera guterwa mu gitaka.

Profeseri Gert Kema, impuguke mu ndwara z’ibimera wigisha kuri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi, yabisobanuriye ikiganiro Newsday cya BBC.

Yavuze ko hari gukoreshwa ubu buryo busanzwe bukoreshwa nko ku nyanya bwo kuzitera mu bikopo birimo uruvange rw’intungabimera rutavuye mu butaka, aho ubusanzwe ngo inyanya enye zishyirwa mu gikopo kimwe.

"Kuri twe rero, insina imwe ni yo dushyira mu gikopo. Kandi, mu buryo bwadutangaje, iki kimera kinini kiri gukura neza cyane, imizi irakura neza,...ibi bihingwa birashishe, bikaba bifite metero eshanu z’uburebure n’amaseri menshi"

Yavuze ko impamvu hatekerejwe kuri ubu buryo ari uko "udukoko twibasira imizi y’insina tuba mu butaka...Rero twaravuze tuti, ’Kuki tutakura izo nsina mu butaka?’"

"Birumvikana ko ubu buryo bukiri mu igerageza, kandi siniteze ko buzatangira gukoreshwa ku isi vuba cyane, ariko nubwo biri uko, ubu ni uburyo bumwe mu bwo kuri ubu twaba twifashisha mu guhangana n’iyi ndwara kugeza habonetse ubundi bwoko bw’insina buhangana nayo"

Nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi, FAO, irenga 14% by’imineke yoherezwa mu mahanga gucuruzwa iva ku mugabane w’Afurika.

FAO itangaza ko 80% by’umusaruro w’imineke wo muri Afurika uturuka ku bwoko bw’insina z’imineke bumaze imyaka irenga 1000 kuri uyu mugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa