skol
fortebet

Abanya Uganda barenga kimwe cya kabiri barashonje

Yanditswe: Friday 02, Mar 2018

Sponsored Ad

Abarenga ½ cy’ abaturage ba Uganda bugarijwe n’ ubukene bukabije no kubura icyo barya biturutse ku kibazo cy’ ibura ry’ ibiribwa.
Ni ibyavuye mu bushakashatsi bwa gahunda yo kwita ku baturage mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ‘Twaweza’ imaze imyaka 10.
Ubushakashatsi bwakozwe na Sauti Za Wananchi bakoresheje amaterefone, havumburwa abaturage 84 % ba Uganda batishimiye ubukungu bw’ igihugu.
Ubwo ubu bushakashatsi bwashyirwaga ahagaragara ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018, Marie Nanyanzi (...)

Sponsored Ad

Abarenga ½ cy’ abaturage ba Uganda bugarijwe n’ ubukene bukabije no kubura icyo barya biturutse ku kibazo cy’ ibura ry’ ibiribwa.

Ni ibyavuye mu bushakashatsi bwa gahunda yo kwita ku baturage mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ‘Twaweza’ imaze imyaka 10.

Ubushakashatsi bwakozwe na Sauti Za Wananchi bakoresheje amaterefone, havumburwa abaturage 84 % ba Uganda batishimiye ubukungu bw’ igihugu.

Ubwo ubu bushakashatsi bwashyirwaga ahagaragara ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018, Marie Nanyanzi wayoboye itsinda yavuze ko 85% basubije ko mu mezi atatu ashize bamaze umunsi hose batariye, 67% basubije ko nta cyo kurya bafite ahubwo bashonje cyane. Yakomeje avuga ko ibura ry’ ibiribwa ryiganje cyane ku cyaro kurusha mu migi. Mu migi ibura ry’ ibiribwa ni 45% mu gihe mu cyaro ari 51%.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Karamoja mo mu gihugu hagati ariho hari inzara ikabije kurusha ahandi.

Yagize ati "Muri Karamoja, abaturage 5 kuri 6 bamara umunsi hose ntacyo bashyize ku munwa.”

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu Ukwakira 2017 ku bantu 19 000.

Src: Dail monitor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa